July 24, 2014

Musanze – Ababyeyi basanga bafatanyije n’abarimu ireme ry’uburezi ryakwiyongera

Posted on August 13, 2013 by in Umwarimu

3078718926395819

Nyuma y’iminsi itatu mu nama yahuje ababyeyi ndetse n’abarezi bo mu karere ka Musanze, biga ku cyazamura ihame ry’uburezi, bemeranyijwe ko bakoreye hamwe nta kabuza ihame ry’uburezi ryashinga imizi.
Habyarimana Jean Damascene, perezida w’ababyeyi ku kigo cy’amashuri Busogo 1, ni umwe mu bemeza ko ibyakorwa byose ngo iyi ngingo ishinge imizi, nyamara ababyeyi n’abarimu badafite gahunda imwe ntacyagerwaho.
Ati: “Buri rwego mu ireme ry’uburezi, ubuyobozi, abarezi n’ababyeyi ku kigo cy’amashuri bagomba gufatanya kugirango ireme ry’uburezi rirusheho kuzamura, bita ku bana babashakira ibikoresho kandi bakanafatanya kubarebera imyifatire”.
Mukamwiza Collette, nawe witabiriye aya mahugurwa ati: “Ntabwo umwana waba utaramutoje ingeso nziza hasi, ngo mwarimu azamushobore. Uburere bakagombye kubukura murugo, maze mwarimu nawe akongera”.
Twagirimana Jean de Dieu, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Kampanga, avuga ko babashije gusangira na bagenzi babo ibijyanye n’imikorere, maze abantu bakabasha kwiga ibyiza birangwa ahandi bakabijyana iwabo.
Ati: “Nkanjye nk’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri, ngiye kunoza ibyo nakoraga neza, ibitagendaga neza nkabikosora kuko nabonye umwanya wo kumva ibyiza bibera ahandi”.
Mbonimpa Jean Claude, umuyobozi w’ishuri ry’ubumenyi rya Musanze ryakiriye aya mahugurwa, avuga ko aya mahugurwa yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababyeyi, ngo umwana abashe guhabwa uburezi bukwiye.
Ati: “ Uretse abayobozi b’ibigo, hari n’abahagarariye za komite z’ababyeyi mu bigo barereramo. Twebwe duhuje umurimo, twicare hamwe twibukiranye inshingano zacu, kuburyo n’iyo bose batabikurikiza ariko twizeye ko nibura turabonamo amashuri ari buhindire imikorere yabo”.
Aya mahugurwa y’iminsi itatu yashojwe tariki 9/8/2013, akaba yarateguwe na minisiteri y’uburezi, aho abahuguwe mu mwaka wa 2012 bahuguye bagenzi babo mu bijyanye n’uko ireme ry’uburezi ryakwimakazwa.

Tags: , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>