November 26, 2014

Rwanda | Gakenke: Abayobozi b’ibigo n’abakozi bashinzwe uburezi bamurikiwe imihigo y’akarere mu burezi

Posted on September 7, 2012 by in Umwarimu

Kuri uyu wa gatatu, tariki 05/09/2012 inama y’uburezi  itangiza igihembwe cya gatatu yateranye, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge bamurikiwe imihigo y’uburezi bagomba kugiramo uruhare kugira ngo akarere kabashe kuyesa.

Gakenke Abayobozib’ibigon’abakozibashinzweuburezibamurikiweimihigoy’akarere

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ntakirutimana Zephyrin yatangarije abayobozi b’ibigo n’abakozi bashinzwe uburezi mu murenge ko akarere kadashaka kuguma ku mwanya wa 17. Akaba ari yo mpamvu bagomba kongera ingufu mu mihigo y’uburezi kugira ngo itazaba intandaro yo kutaza mu myanya ya mbere muri uyu mwaka.

Yabasabye kwita ku muhigo wo kubaka ibyumba 64 by’amashuri y’imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze (12YBE), ubwiherero 120 n’amacumbi y’abarimu ku buryo imirimo y’ubwubatsi yaba yarangiye mu kwezi kwa mbere kuko ibikoresho byose babifite.

Undi muhigo ugomba kongerwamo imbaraga ni ujyanye no kugabanya umubare w’abana bava mu mashuri ukava kuri 3.9% ku banyeshuri biga mu mashuri abanza ukagera kuri 0% no ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ukava kuri 3.7% ukagera kuri 0%.

Mu mihigo akarere kahize harimo no kugira ishuri ry’ikiburamwaka rimwe mu murenge ndetse n’isomero rusange. Muri iyo nama, abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge bibukijwe ko uwo muhigo ugomba kweswa kandi hakiri kare. Aha, umuyobozi w’akarere wungirije yabasabye gukangurira abantu bose kugana ayo masomero.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri yose n’abakozi bashinzwe uburezi bo mu mirenge 19 igize akarere ka Gakenke.

 

 

Tags: , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>