July 22, 2014

Rusizi: Ishuri ryisumbuye rya Gishoma na Cllège la lumière de Gasonga bibutse abazize Jenoside.

Posted on May 21, 2014 by in Imyitwarire


Rusizi Ishuri ryisumbuye rya Gishoma na Cllège la lumière de Gasonga  bibutse abazize Jenoside

Aya mashuri yombi (Ishuri ryisumbuye rya Gishoma na Cllège la lumière de Gasonga) yegeranye yahisemo kwibukira hamwe  abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994 cyane cyane  abana ,abari abanyeshuri, ndetse n’abari abarezi.

Rusizi Ishuri ryisumbuye rya Gishoma na Cllège la lumière de Gasonga  bibutse abazize

Ni umuhango wabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka aho abo bana biga muri ayo mashuri yombi baganirijwe ku bubi bwa Jenoside, itegurwa ryayo n’ingaruka mbi igira ku baturage harimo gutakaza umubare munini w’abantu bazize icyo bari cyo, gusiga imfubyi, abapfakazi, inshike n’abandi batishoboye benshi kuko ibyabo biba byashenywe n’abakora Jenoside, abo bana  basabwa kumenya ububi bwayo n’ukuntu bayirinda, nk’urubyiruko rwanagizwe ho ingaruka ikomeye cyane na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

 

Banaganirijwe ku ruhare rw’abanyabwenge mu kubaka igihugu no ku gisenya, bagaragarizwa ukuntu bamwe mu bitwaga intiti bijanditse muri Jenoside, bagacura, bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, bakica imbaga y’inzirakarengane  z’abatutsi,  abo bana babwirwa ko bo nk’intiti z’ejo hazaza, bagomba kumenya akamaro k’umuntu, bakirinda ko hari icyakwongera kumena amaraso y’abanyarwanda ukundi.

Mbere y’iryo joro ryo kwibuka abayobozi banyuranye mu karere ka Rusizi bari bamaze iminsi igera kuri 3 basura abo bana mu rwego rwo gutegura uko kwibuka, aho babahaye  ibinganiro binyuranye, birimo amateka mabi yaranze uRwanda akanarugeza kuri Jenoside, kumenya Jenoside icyo ari cyo no kurwanya abagerageza  gupfobya   Jenoside yakorewe abatutsi no kuyihakana bose,hamwe n’akamaro ko kwibuka.

Abo bana bari banahawe ikiganiro ku ihungabana n’uko umuntu yafasha uwahungabanye, bahabwa n’ikindi cyerekeranye n’aho uRwanda rugeze rwiyubaka runibohora mu mutekano, haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Ubwo bahabwaga ibyo biganiro twari twabasuye, maze badutangariza ko nk’urubyiruko bazagera ikirenge mu cy’urundi rubyiruko rugenzi rwarwo rwari urwa FPR Inkotanyi, rwemeye gushirika ubwoba rugahangana n’inkoramaraso zicaga abana b’abanyarwanda zibakorera  Jenoside, kugeza ubwo ruyihagaritse nta nkunga y’amahanga  ibayeho, n’ayo mahanga ahubwo yari arimo arebera ibyakorwaga, abo banyeshuri biyemeza kuzaba intwari mu buzima bwabo bwose.

Umunsi nyirizina wo kwibuka, ku wa 17 Gicurasi 2014, nyuma y’urugendo rwo kwibuka rwakozwe n’abarezi n’abanyeshuri b’ibyo bigo byombi bahuriye hamwe n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Rusizi bakajya kunamira no gushyira indabo ku mva zibitse imibiri y’abatutsi bazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Ryagacece ruri mu murenge wa Gashonga, baganirijwe n’abashyitsi banyuranye ku mpamvu yo kwibuka n’impamvu batagomba kwibagirwa ibyabaye.

Nyuma y’ubuhamya bunyuranye bwahatangiwe,abanyeshuri n’abarezi babo bagaragaje ko nubwo  igihugu cyaciye muri ibyo byose, ubu abanyarwanda bafite icyizere cyo kubaho kandi neza bakesha Guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda yahagaritse Jenoside ubu ikaba igejeje uRwanda aho amahanga yifuza, banayishimira uko yashyize ho iyi gahunda yo kwibuka mu bigo by’amashuri.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka, abashyitsi  banyuranye bari bacyitabiriye bashimiye  ishuri ryisumbuye rya Gishoma igikorwa cyiza ryakoze giterera insina za kijyambere zigera kuri 60, umukecuru w’inshike ya Jenoside utuye   mu murenge riherereyemo wa Rwimbogo , rinashimirwa uko rikomeje kuba hafi abanyeshuri b’imfubyi za Jenoside cyane cyane abafite ibibazo kurusha abandi.

Tags:

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>