July 28, 2014

Ntibikwiye ko turambirwa kwibuka kuko tubikuramo imbaraga zo gufata icyerekezo gikwiye

Posted on May 13, 2014 by in Imyitwarire

m_Ntibikwiye ko turambirwa kwibuka kuko tubikuramo imbaraga zo gufata icyerekezo gikwiye

Ubwo abanyeshuri n’abarezi bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Gatagara ruherereye mu mujyi wa Butare bibukaga jenoside yakorewe abatutsi ku itariki ya 10/5/2014, abari bitabiriye iki gikorwa basabwe kutarambirwa kwibuka.

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu Christine Niwemugeni, yasabye cyane cyane abanyeshuri kutarambirwa kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ahereye ku ko bari baraye ijoro ryo kwibuka bakaryama bitinze, kandi n’ubundi ku itariki ya 9/5/2014 bari baramukiye mu gikorwa cyo kwibuka abana bazize jenoside.

Yagize ati “igihe cy’icyunamo mwari mu biruhuko. Ejo mwiriwe mwibuka abana, … hari igihe mwavuga ngo ese tuzajya duhora twibuka? Ese iminsi irindwi y’icyunamo ntiyari ihagije?….”

Yakomeje agira ati “ndagira ngo mbasubize iki kibazo mushobora kuba mwibaza. Ubundi, kubaka biragora, cyane cyane iyo wubaka usana ibyangiritse cyane. Iyo usana ureba ahashegeshwe kurusha ahandi, ukarushaho gushyiraho imbaraga kugira ngo hatazavaho hongera gusenyuka.”

Ngo hari aho uwubaka ashyira beto, hakaba aho ashyira amabuye, … kandi ati “ntimuzarambirwe na rimwe gahunda zo kwibuka. Kuko uko ugera aha n’aha bibutse, hari ubutumwa uhakura, bukubaka, bushobora kugushyirira beto ahari harangiritse cyane, ha handi hari hakiri icyuho, ukumva hari icyo uhafungishije ku buryo noneho nta cyakunyeganyeza.”

Yunzemo ati “rero ntimukarambirwe kwibuka, kuko aho bibuka hose tuhakura amasomo atuma tureba uko twakwisana, twakwiyubaka, twakwiha icyerekezo gikwiye kugira ngo tuzabe ingirakamaro mu gihugu turimo.”

Uyu muyobozi kandi yasabye abanyeshuri bamwumvaga kwiga bashyizeho umwete, kugira ngo bazabashe kwigira.

Kuri iyi ngingo yagize ati “nk’umwana wacitse ku icumu, wenda wasigaye uri imfubyi, uri wenyine ariko ugomba kubaho. Urimo uriyubaka ute? Ese ubwo ntiwiyubaka uri mu rumogi? Harya urumogi rurubaka?”

Yunzemo ati “aho nturimo wiyubakisha twa tuyoga ngo muzana? Aho utwo tuyoga tuzakubaka? Ese ntiwiga wibeshya ngo uriyubaka, mwarimu yigisha wibereye mu zindi ndoto? Ese ubwo diplome uzayibona?”

Umukuru wa AERG muri iki kigo na we yagiriye bagenzi be inama yo kurangwa n’urukundo ndetse no gukunda umurimo agira ati “nk’urubyiruko turasabwa gushyira imbaraga mu bikorwa byacu, duharanira kusa ikivi cy’abacu bagiye tukibakunda, kugira ngo ibyo batagezeho tubashe kubigeraho kandi neza.”

Tags: , , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>