July 25, 2014

Muhura: Hibutswe abana b’abanyeshuli bazize Jenoside yakorewe abatutsi

Posted on May 10, 2014 by in Imyitwarire

Abana biga mu bigo by’amashuli yisumbuye biherereye mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa gatanu tariki 9 Gicurasi 2014, bakoze umuhango wo kwibuka abana bagenzi babo baguye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Uyu muhango wabereye mu kigo cy’amashuli cya lyce ya Muhura, ukaba wari witabiriwe n’ibibo by’amashuli yisumbuye bya Lyce de Muhura, Urwunjye rw’amashuli rwa Gasange, Urwujye rw’amashuli rwa Muhura, Urwunjye rw’amashuli rwa Mamfu ndetse n’ishuli ribanza rya Muhura.

Muri uyu muhango, abana bigishijwe kandi ku mateka mabi yaranze igihugu kugeza aho gishowe muri Jenoside mu mwaka wa 1994, bitewe n’ubutegetsi bubi bwigishaga amacakubiri mu banyarwanda, aha bakaba bibukijwe gahunda ya ndi umunyarwanda ko ariyo yonyine ishobora gutuma igihugu kidasubira mu mahano yakigwiririye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Habarurema Isaie, ari nawe wagarutse kuri aya mateka, yabwiye uru rubyiru ko ari rwo igihugu gitezeho ejo hazaza heza.

Yagize ati:” Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kuva kera kandi yageragejwe kenshi, aho ubwoko bw’abatutsi bwagiye kwicwa no kumeneshwa guhera mu mwaka wa 1959, kuva icyo gihe umututsi yakomeje guhezwa mu nyungu zose mu gihugu”.

m_Hibutswe abana b’abanyeshuli bazize Jenoside yakorewe abatutsi

Abanyeshuli mu gitambo cya misa yo gusabira bagenzi babo

Ruboneza Ambroise Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo mu kiganiro yatanze yabwiye uru rubyiruko ko rukwiye kwigirira icyizere. Yagize ati:” Urubyiruko nirwo rwakoreshejwe muri Jenoside, niyo mpamvu mukwiye kwima amatwi uwo ariwe wese washaka kugerageze kubashora mu bikorwa bibi ahubwo mukarushaho gushaka icyateza igihugu imbere”.

Umuhango wo kwibuka abana bazize Jenoside mu Murenge wa Muhura, watangijwe n’igitambo cya misa yo gusabira abo bana cyabereye muri kiliziya ya Paruwasi ya Muhura, iyi Kiliziya ikaba yaranarokokeyemo bamwe mu batutsi bahigwaga muri uyu murenge barokowe n’Umupadiri w’Umutaliyani witwa Mario.

Tags: , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>