July 23, 2014

Iyo ababyeyi barera abana babo neza jenoside ntiyari kubaho

Posted on May 10, 2014 by in Imyitwarire

Bumwe mu butumwa bwatanzwe ubwo mu mujyi wa Butare bibukaga abana bazize jenoside yo mu w’1994, ku itariki ya 9/5/2014, ni uko iyo ababyeyi baza kurera neza abana babo, jenoside itari kubaho. Ubu butumwa bwatanzwe nyuma y’urugendo abana bo muri uyu mugi bakoze bibuka bagenzi babo.

 m_Iyo ababyeyi barera abana babo neza jenoside ntiyari kubaho

Umwana uhagarariye bagenzi be bo mu karere ka Huye mu nama y’igihugu y’abana, Gad Nizeyimana,  mu mwanya wa bagenzi be yavuze ko biyemeje kubumbatira ubumwe, ubutwari, gukunda igihugu n’ibindi bagamije kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside. Kugira ngo ibyo babigereho ariko, ngo bakeneye ko ababyeyi babitaho, bakabarera bikwiye.

Yagize ati “turasaba ko mwatugenera igihe gihagije, mukita ku burere bw’abana, mukadusobanurira ku mateka yaranze igihugu cyacu, mugakurikirana imyigire yacu mu mashuri, mukadutega amatwi mwumva ibibazo dufite kandi mukadufasha kubifatira ingamba zikwiye.”

Yunzemo ati “Nimunyemerere kandi nsabe ko uburenganzira bw’abana bwakomeza kwitabwaho,. Tunamagana umuntu wese wakwambura umwana ubuzima cyangwa se akamuhohotera mu bundi buryo.”

 m_Iyo ababyeyi barera abana babo neza jenoside ntiyari kubah1

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Eugene Kayiranga Muzuka, na we yasabye aba bana kwibutsa ababyeyi igihe bateshutse ku nshingano zabo. Yagize ati “aho tuzajya dutezuka mujye mutwibutsa. Mutubwire muti ariko u Rwanda twifuza ntabwo ari uru. Turashaka u Rwanda tuzabamo kandi tuzabanamo neza. U Rwanda rurindwa ibikorwa byose bigamije kutuganisha aho twavuye.”

Alegisiya Mukeshimana waje aturuka mu nama y’igihugu y’abana, mu butumwa bwe na we yasabye abana kuba umusemburo w’ubumwe bw’Abanyarwanda, bakirinda amacakubiri kuko kuba bakomoka mu bwoko runaka  ubwabyo ngo bitabatunga.

Yagize ati “Sinzi ko hari umwana utumva isomo neza wavuga ati bwoko bwanjye rwose mfasha nshobore gutsinda iri somo. Sinzi ko hari icyo bwamumarira. Sinzi ko hari umunyarwanda waburara hanyuma ati bwoko bwanjye mfashambone ibyo kurya hanyuma bugire icyo  bumumarira.”

Yunzemo ati “ni yo mpamvu tuvuga ngo ibyo tubona bidafite ishingiro bidafite aho bituganisha nk’abanyarwanda ntitugomba kubyubakaho

Mu mudugudu wa Kabutare sitade Kamena iherereyemo, hiciwe abana bagera kuri mirongo ine bari baraturutse mu Bugesera bahunga.

Tags: , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>