July 28, 2014

Musange: Abarezi ba GS Gasave bashinze ishyirahamwe bagamije kwiteza imbere.

Posted on May 8, 2014 by in Imyitwarire

Abarimu bigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Gasave (GS Gasave) ruri mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe bashyizeho ishyirahamwe ryabo bagamije kwiteza imbere ndetse no kugobokana mu gihe hari uwaba agize ikibazo cyangwa se ashaka gukora umushinga uciriritse “Gasave Teachers Association for Development (GTAD)”.

 m_Abarezi ba GS Gasave bashinze ishyirahamwe bagamije kwiteza imbere

Iri shyirahamwe rigizwe n’abarezi 20 bigisha mu mashuri abanza ndetse n’ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, ngo buri wese atanga umusanzu w’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi, ubu bakaba bamaze kugira amafaranga asaga miliyoni ebyiri n’igice mu myaka isaga gato ibiri nk’uko Uwayezu Prosper, umuyobozi wa GS Gasave abivuga.

Uwayezu akomeza avuga ko ubu umurezi uri muri iri shyirahamwe ugize ikibazo cyangwa se ushaka gukora umushinga muto ahabwa inguzanyo kandi ku nyungu ntoya atabanje kujya kuguza kuri banki, ndetse akaba anayihabwa mu gihe gito.

Ati “(Umwarimu) ubu dushobora kumuguriza ibihumbi ijana byishyurwa mu mezi atanu ku nyungu ntoya cyane. Umuntu ufashe ibihumbi 100 mu mezi atanu yishyura ibihumbi 110. Mu by’ukuri ni ishyirahamwe rifasha abarimu aho yakirirwa ajya kwaka inguzanyo kuri banki akabonera amafaranga ku ishuri kandi iyo ayasabye arara ayabonye kandi atari n’amafaranga make cyane”.

Umuyobozi wa GS Gasave yemeza ko mu barezi bo mu mashuri abanza mu kigo cye hari abakomeje mu mashuri makuru ku buryo iyo afashe iyi nguzanyo abasha kwishyura ikiguzi cy’uburezi cy’igihembwe bityo agakurikirana amasomo ye atuje, hakaba ntawe urasiba gukora ikizamini kubera kubura amafaranga y’ishuri.

Bafite indoto zo gukora umushinga wabateza imbere

GTAD ijya gushingwa ngo ntihari hagamijwe kugurizanya ahubwo bwari uburyo bwo kwegeranya igishoro ngo bazabashe gufata inguzanyo bakore umushinga wabafasha mu iterambere ryabo. Uwayezu akomeza avuga ko ari zo ndoto bagifite bakaba bari gutekereza ku mushinga bakora kuko iyo bagiye batekereza basangaga hari imbogamizi zitatuma ugenda neza.

“Intego ya mbere ni ugushaka igishoro tukazaka na credit (inguzanyo) ariko natwe dufite ibyacu duheraho twamaze kunoza neza umushinga twakora…. Kugeza ubu ntawo turatangira ariko niyo ntego nyamukuru,” Umuyobozi wa GTAD.

GTAD yatangiye iguriza umunyamuryango amafaranga atarenga ibihumbi 50 ariko kubera ubwizigame bwiyongereye bakaba babasha gutanga ibihumbi 100 muri iki gihe, bakaba banateganya gukorana na koperative ya “Umwalimu Sacco” mu gihe mbere bakoranaga na koperative “Umurenge Sacco” gusa nabwo mu buryo bwo kubika ubwizigame bwabo.

Tags: , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>