July 23, 2014

Nyamasheke- Barasaba abana kugira uruhare mu kwirinda inda zitateguwe

Posted on May 6, 2014 by in Imyitwarire

Nyamasheke

Mu mwaka wa 2010, mu bana bakiri bato bagaragajwe ko batwaye inda zitateguwe (inda z’indaro), abasaga 30% babarurwaga mu karere ka Nyamasheke , Rusizi na Rubavu. Ubwo bushakashatsi bwari bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe imibereho y’abaturage n’imiturire,UNFPA.

Ababyeyi n’abarezi bavuga ko abana bakwiye kwigishwa kugira ngo bumve ko bo ubwabo bafite inshigano zo kwirinda inda z’indaro kuko aribo ubwabo bigiraho ingaruka kandi bikangiza ubuzima bwabo.

Uyu mubyeyi  Haririmana Thomas  wo muri Nyamasheke avuga ko abana b’iki gihe bagoye kubahanura ko bisaba ko bafatanya n’abarimu babo kugira ngo bakurikirane uburere bw’abana. Uyu mubyeyi avuga ko hari iterambere rya terefoni, internet n’ibindi bishobora gushuka urubyiruko bigasaba kugira ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo uburere bw;abana burusheho kunogera ababyeyi ariko n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “birakwiye ko abantu bose cyane cyane abakuze bongera kwibuka ko abana ari ab’igihugu, abana bacu bamaze kugera ku iterambere riturenze, ababashuka nabo babashuka mu buryo bukomeye, birasaba rero ko ababyeyi, abarezi n’abayobozi babigira ibyabo”.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu  Nicolas rwa Nyamasheke, Soeur Marie Consolée Mukakibibi avuga ko abana bagomba kugira uruhare runini mu kurinda ubuzima bwabo, ko bakwiye kugumya kwigishwa ko ubuzima bwabo bubareba mbere na mbere mu kwirinda inda z’indaro.

Agira ati “hari abana bumva ko byarangiye, hari abandi bantu bashinzwe kubakingira gutwara inda z’indaro, nyamara n’abo ubwabo bakwiye kwiyumvisha ko ubwabo bibareba, bakirinda ababashuka, bagakunda kubaho uko bareshya, nidufatanya twese n’abana ubwabo tuzakingira abana bacu gutwara inda zitateguwe”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Gatete Catherine, avuga ko mu karere nta kibazo cy’abana batwara inda z’indaro gihari ariko ko bisaba guhozaho mu kwigisha abana ibijyanye n’imyororokere yabo ndetse no gukuraho ibintu bishobora gutuma abana bishora mu mibonano mpuzabitsina bataregera igihe cyo gushinga urugo.

Agira ati “ni uguhozaho kwigisha urubyiruko uburyo rugomba kwirinda, ababyeyi  bakigishwa ndetse n’abarezi bakarushaho kubikangurira abo barera ibyo bikajyana n’amategeko asanzweho ahana abantu bashobora gushora abana bato mu ngeso mbi”.

Kugeza ubu nta bundi bushakashatsi buragaragaza uko ikibazo cy’abakobwa batwara inda zitateguwe gihagaze kuva ubushakashatsi bwo mu 2010 bwashyirwa ahagaragara.

Tags: , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>