July 22, 2014

Ntabwo umwana umwohereza ku ishuri nk’itungo rigiye ku mugenzi – Sembagare

Posted on April 30, 2014 by in Imyitwarire

 m_Ntabwo umwana umwohereza ku ishuri nk’itungo rigiye ku mugenzi – Sembagare

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba ababyeyi bo mu karere ka Burera bafite abana biga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye kujya babohereza ku ishuri bafite ibikoresho by’ishuri byose bisabwa kuko aribwo baziga neza kandi bagatsinda.

Sembagare avuga ibi mu gihe igihembwe cya kabiri cy’amashuri abanza n’ayisumbuye cyatangiye ku wa mbere tariki ya 28/04/2014.

Iyo itangira ry’amashuti ryageze usanga hari bamwe mu babyeyi batohereza abana babo ku mashuri kugira ngo bakomeze kubafasha imirimo yo mu rugo cyangwa se banabohereza ku ishuri bakagenda nta n’ibikoresho by’ishuri bafite.

Umuyobozi w’akarere ka Burera yihaniza ababyeyi nkabo ababwira ko umwana wese ugeze mu gihe cyo kwiga agomba kwiga kandi akitabwaho mu buryo bushoboka bwose: agurirwa ibikoresho birimo amakaye ndetse n’amakaramu.

Agira ati “Ntabwo umwana umwohereza (ku ishuri) nk’itungo rigiye ku mugenzi! Umugurira ibyangombwa: “Uniformes” irahari, udukweto, abana b’abakobwa utuvuta, (bakajya kwiga0 babasukuye, yagera mu ishuri umwarimu yakwigisha akabona koko ko uriya mwana azasimbura “mayor”…

“Nta mwana n’umwe ugomba kureka ishuri. Leta itanga byose ifatanyije namwe ababyeyi: aya mashuri mwubaka, murayubaka Leta ikabatera inkunga. Byaba bibabaje mwubatse amashuri, abana mubyaye ntibagire amahirwe yo kwiga muri ayo mashuri.”

Sembagare akomeza asaba abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane abayobozi b’imidugudu kubishyiramo ingufu kuburyo nta mwana uzongera guta ishuri.

Mu karere ka Burera hakunze kugaragara umubare munini w’abana bata ishuri bakajya gupakagasa haba mu Rwanda ndetse no muri Uganda abandi bo bakajya gufasha ababyeyi imirimo yo mu rugo.

Umwaka w’amashuri wa 2013 wonyine warangiye abana babarirwa muri 445 aribo bamaze guta ishuri muri burera.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko bwahagukiye iki kibazo kuburyo umwaka w’amashuri 2014 uzarangira nta mwana numwe utaye ishuri, aho umubyeyi uzakura umwana mu ishuri azajya ahanwa.

Tags: , , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>