August 2, 2014

RUSIZI: Ikibazo cy’ubukene ngo nicyo gituma abangavu batwara inda z’ibinyendaro

Posted on August 13, 2013 by in Imyitwarire

6
Mugihe intara y’uburengerazuba ariyo iza ku isonga mu kugira abana benshi b’abangavu batwara inda z’ibinyendaro , ubuyobozi bw’akarere ka rusizi butangaza ko ngo bwahagurukiye iki kibazo bugamije guca iyi ngeso.
tuganira n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Nirere Francoise yadutangarije ko iki kibazo bagishizemo imbaraga nyinshi, ngo buri rwego haba kubabyeyi , abayobozi bose bagiye guhaguruka kugirango barandure burundu iyi ngeso yo kwagiza abana bakiri bato, kuko ngo iyo umwana atangiye kujya muri ibyo aba atakaje ubuzima bwe bw’ ejo hazaza.
Ubwo twaganiraga n’abana b’abangavu bo mu murenge wa Bugarama, basaza babo barimo Bisengimana Pascar badutangarije ko iki kibazo giterwa n’ubukene aho ngo abagabo babashukisha amafaranga bityo ntibamenye uko batwaye amada, gusa ngo hari n’abandi babikoreshwa n’irari baba bafite ryo gukunda amafaranga.
Niringiyimana Lea ni umwe mubangavu, avuga ko ngo nubwo ubukene bubatera ingeso y’ubusambayi ngo hari n’ababyeyi babo babigiramo uruhare bagashyingira abana babo bakiri bato kubagobo bakuru baba babateye inda z’indaro aho kubashyikiriza inzego z’ubutabera

Tags: , , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>