July 29, 2014

Ngororero: Ababyeyi bahangayikishijwe n’imitsindire y’abana bafite ubumuga ihagaze nabi

Posted on August 13, 2013 by in Imyitwarire

5
Mugihe ihuriro ry’imiryango yita ku bafite ubumuga NUDOR (National Union of Disabilities’Organisations of Rwanda) ryasanze abana bafite ubumuga bo mu karere ka Ngororero batsinda nabi ibizamini byo mumashuli, ababyeyi n’abarezi b’abo bana bakomeje kugaragaza ko bidaturuka kuri abo bana ahubwo ngo biterwa n’uburyo bafatwa.
Mubiganiro bimaze iminsi bikorwa n’uwo muryango hamwe n’abantu batandukanye bafite uruhare muburezi mu karere ka Ngororero, byagaragaye ko abana bafite ubumuga bakizitiwe cyane mumyigire yabo. Nubwo igice kinini cy’abo bana kugera kuri 88% batajya mumashuri, ababasha kwiga nabo ntibatsinda neza ibizamini nkuko bitangazwa n’urwego rw’abafite ubumuga.
Impamvu nyamukuru zashyizwe ahagaragara kuri uko gutsindwa ni: Kutagerera ku ishuri ku gihe kubera bwa bumuga, kugira ipfunwe mu bandi, kubura ibikoresho, kutitabwaho n’ababyeyi babo bitewe n’ubukene n’ ubujiji, inyubako za kera z’amashuri zifite ingazi ndetse na bamwe mubarimu batabaha agaciro nk’akabandi bana. Gusa ibi ngo ntibivuze ko hari n’abo usanga ari abahanga ndetse baza no mu myanya ya mbere.

Abarezi n’ababyeyi bahise bakora inama yo kuzamura uburezi bw’abana bafite ubumuga
Kugirango izi mbogamizi ziveho abarezi n’ababyeyi basanga abalimu bakeneye amahugurwa, ubukangurambaga mu miryamgo y’abo bana no muri sosiyete nyarwanda muri rusange bugakorwa ku buryo bwimbitse ndetse abarimu bakivangura abo bana bagahanwa n’amategeko.
Umwe mubabyeyi bafite abana bafite ubumuga witwa Nduwayezu Serafina atanga ubuhamya aho avuga ko umwana we yatangiye kwiga yitinya kubera ubumuga bw’ingingo afite ndetse anafite ipfunwe kubera bagenzi be batamwakiraga, ariko ubu akaba yaritinyutse kubera ubufasha umubyeyi yamuhaye amwumvisha ko ari umwana nk’abandi ndetse n’abarezi bakamufasha kwibona mubandi bana.
Kuri ubu uwo mwana ariga neza yifitiye icyizere nk’abandi bana. Nduwayezu agira inama ababyeyi bagenzi be bagifite uruhare mu gutera abana ipfunwe babahisha cyangwa babafata nabi kubicikaho ariko akanasaba ko amategeko yahana abarezi batita kuri abo bana.

Tags: , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>