August 2, 2014

Rwanda | Ngoma: Abanyeshuri 100 bata ishuri bakajyanwa kurinda umuceri

Posted on June 27, 2012 by in Imyitwarire

Abanyeshuri bagera ku ijana bataye ishuri umwaka ushize wa 2011 kubera kujyanwa gukoreshwa imirimo yo mubuhinzi n’ababyeyi babo mugihe ubu muri uku kwezi mu kigo cya Groupe Scolaire kirwa habarurwa abandi 36 bamaze guta ishuri bajyanwa kurinda umuceri inyoni.

 

Aba bana bakurwa mu mashuri cyane cyane mubihe by’impeshyi aho bajya kurinda inyoni mu muceri mu gishanga cya Rwakanuma abandi bagakurwamo no kujya gusarura imyaka.

 

Umubare w’abavuye mu ishuri umwaka ushize wa 2011 bagera ku 100 kandi uyu mubare ushobora kwiyongera  niba ntagikozwe kuko kugeza ku itariki 25 Kamena 2012  impeshyi igitangira abanyeshuri 36 bamaze kuburirwa irengero mu  ishuri rya GS kirwa.

 

umuyobozi wa GS Kirwa, UWIMANA  Dathive avuga ko iki kibazo gikunda kugaragara mu gihe cy’impeshyi aho abana benshi bakurwa mu mashuri n’ ababyeyi babo kubera imyumvire mike bakajyanwa mu buhinzi (kurinda imiceri cyangwa gusarura imyaka)

 

Yabisobanuye atya” Impeshyi iyo ije abana bata ishuri ari benshi.Twaje gukurikirana dusanga biterwa n’ababyeyi babo babajyana mu kurinda imiceri ndetse no gusarura imyaka. Iyo iyo mirimo irangiye nabwo abana banga kugaruka kwiga kuko baba bumva batakaye mu masomo.”

 

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko ntako butagira ngo bugire inama yaba abanyeshuri ndetse n’ababyeyi yo guha agaciro ishuri ariko ngo imyumvire iracyari kure. Ikindi ubuyobozi bw’ikigo bwakoze ngo n’ugutanga raport ku buyobozi bw’akagari ndetse n’ imidugudu ngo ababyeyi b’abo bana babazwe impamvu bakura abana mu mashuri.

 

Ababyeyi b’aba bana usanga bavuga ko umwana akwiye kwiga ariko ntibibabuze ko babakura mu ishuri ngo bajye kurinda inyoni umuceri.

 

Kuruhande rw’abana nabo iyo uganiriye nabo bakubwira ko baba babangamiwe nuko bakurwa mu mashuri gusa ariko bakubaha kuko ntakundi baba babigenza. Umunyeshuri umwe wagaruwe mu ishuri kubera igitsure cy ‘inzego z’ibanze yatangarije abanyamakuru ko icyari cyatumye yanga kugaruka kwiga ari uko  nyuma yo guhagarika kwiga amezi abiri yagiye kurinda umuceri ,ubundi akagaruka bityo bityo, ngo byatumaga yibura kuko yasangaga abandi baramusize maze ahitamo kurivamo burundu ariko ngo we ntiyanga kwiga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurenge iki kigo giherereyemo avuga ko mu rwego rwo kwigisha ababyeyi akamaro ko kwiga no kubagira inama ,ubuyobozi bw’umurenge buherutse kugirana inama nabo maze baganira ku burere bw’abana babo yaba imyitwarire yabo doreko kuri iki kigo hari nabana batanu batwaye inda z’indaro,ndetse no kudakura abana mu mashuri.

 

iKigo cya GS Kirwa  kigwamo n’abanyeshuri 2300. Kikaba kiriho amashuri abanza n’ayisumbuye yo muburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Mu burenganzira bw’umwana harimo ko afite uburenganzira bwo kwiga bityo kuba yakurwa mu ishuri bikaba bifatwa nk’ihohoterwa.

 

 

 

 

 

 

Tags: , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>