July 29, 2014

Bugesera: Abanyeshuri begeranyije inkunga maze bashyikiriza abaturage birukanywe muri Tanzaniya

Posted on June 3, 2014 by in Ibikorwa

Abanyeshuri bashyikiriza inkunga abirukanywe muri Tanzaniya

Abanyeshuri bashyikiriza inkunga abirukanywe muri Tanzaniya

Abanyeshuri bo mu ishuri ribanza rya Highland School begeranyije inkunga maze bayishyikiriza abaturage birukanywe muri Tanzaniya bacumbikiwe mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Ibiribwa bahawe birimo akawunga, amavuta, umunyu, imyenda n’amasabune bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 930 nk’uko byatangajwe na Rusanganwa Charles, umuyobozi w’iri shuri.

Yagize ati “ twateguye iyi nkunga mu rwego rwo gufasha abari mu kaga no kwigisha aba bana kugira umuco wo kwigira no kwishakamo ibisubizo”.

Zimwe mu mfashanyo bahawe

Zimwe mu mfashanyo bahawe

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata, Gashumba Jacques yavuze ko aba baturage bakunze kubona abanyarwanda babafasha buturutse hirya no hino mu Rwanda.

“ ndashimira iri shuri gufata umugambi nk’uyu wo kwibuka ko hari abantu bababaye bakabafasha kubibagiza agahinda bagize birukanwa muri Tanzaniya”.

Yavuze ko mu bufasha bw’umurenge n’akarere bagiye kubakirwa inzu yabo bwite ku buryo mu mpera z’u kwezi kwa karindwi 2014 izi nzu zizaba zuzuye.

Iyo niyo nzu bacumbikiwemo

Iyo niyo nzu bacumbikiwemo

Gashumba Jacques yababwiye ko ku bufasha bw’abaturage ngo abo baturanye babafasha mu buryo butandukanye. “Murabizi ko hari ababona ko mukeneye ibintu runaka bakikorera imifuka bakaza kubafasha, ufite igitoki akabaha.”

Karinijabo Pascal, umwe mu bahawe iyi nkunga yavuze ko bakomeje gufashwa n’abanyarwanda kandi bishimira uko bakiriwe n’uko bashyizwe mu bandi Banyarwanda bakarindwa, akababaro batewe no kwirukanwa.

Abana biga muri Highland School

Abana biga muri Highland School

 

Ati “ turasaba akarere ka Bugesera ko kadufasha kubona amata, duhabwa inka muri Gahunda ya Girinka, kuko  muri Tanzaniya twayabonaga”.

Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya mu mwaka wa 2013, baza mu Rwanda. Bashyirwa mu nkambi ya Kiyanzi mu karere ka Kirehe.

Bavanywe i Kirehe bajyanwa mu turere bakomokamo ku bahibukaga, abatahibuka nabo batuzwa hirya no hino mu gihugu. Kuri ubu imirenge batujwemo barimo kubakirwa amazu yabo bazatuzwamo.

Mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera hatujwe imiryango 39 y’abantu 95.

Egide Kayiranga

 

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>