July 22, 2014

Kamonyi: Kugaburira abana ku ishuri bibafasha mu kunoza ireme ry’uburezi

Posted on May 24, 2014 by in Ibikorwa

Kuba  mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, abanyeshuri biga ingunga imwe, byakunze guca intege bamwe mu biga muri aya mashuri. Ibi bikaba bituma bimwe  muri  aya mashuri adatanga umusaruro mwiza. Cyakora, ibigo biha abana amafunguro ya saa sita, ibyo bihamya ko imitsindire yabaye myiza.

 Kugaburira abana ku ishuri  bibafasha mu kunoza ireme ry’uburezi

N’ubwo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ari imwe mu myanzuro y’umwiherero wa 11 w’abayobozi  bakuru b’igihugu wabaye muri Werurwe 2014, Ikigo cya Gihara cyo mu murenge wa Runda, cyo kimaze imyaka 3 kigaburira bahiga.

Ku bufatanye bw’ababyeyi baharerera , iki kigo cyahisemo guha abana amafunguro ya saa sita, mu rwego rwo kongera ireme ry’uburezi kuko ngo byagaragaraga ko badatsinda neza.  Hari  abana batorokaga amasomo saa sita ntibagaruke, abandi kubwirirwa bikabaviramo uburwayi bw’igifu.

Batangiye gahunda yo kubagaburira, umusaruro babonaga warahindutse, nk’uko Mudahinyuka Sylvain, Umuyobozi w’ikigo abitangaza. Ngo ibyo abana barya bitangwa n’ababyeyi, buri wese akaba asabwa amafaranga ibihumbi 12 ku gihembwe.

Hari n’abatabasha kubona ayo mafaranga bazana imyaka cyangwa inkwi zo gutekesha cyangwa abatabifite bakaza gukora akazi ko kubiteka, ku buryo nta mwana udafata amafunguro kubera ubushobozi buke bw’ababyeyi.

Ngo uretse kuba imitsindire yarazamutse ikarenga 90%, uku kugabura kandi ngo byagabanyije ibibazo by’imyitwarire idahwitse yagaragaraga mu kigo, nko guta ishuri, gusama inda zitateguwe ku bakobwa, no gukerererwa ku banyeshuri, ndetse n’abarimu badaturiye ikigo bafatira amafunguro  ku ishuri.

Abanyeshuri bishimira gufata ifunguro ku ishuri kuko bibafasha gukurikira amasomo ya nyuma ya saa sita badafite ikibazo kandi na nyuma y’amasomo arangira saa munani n’iminota 45, bakaba basobanurirana bakaniyigisha ; mu gihe iyo bagiye iwabo bahita bakora imirimo yo mu rugo.

Tuyisenge Angelique uza kwiga aturutse ku Ruyenzi aho akora urugendo rw’amasaha agera kuri abiri, avuga ko mbere yavunikaga kuko yageraga mu rugo saa kumi z’umugoroba rimwe na rimwe agasanga bamucuze kubyo bariye, ubwo umunsi wose akabwirirwa.

Mu nama y’uburezi y’akarere ka Kamonyi yabaye tariki 21/5/2014, ubuyobozi bw’akarere bwasabye ibigo by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, kwitabira gahunda yo kugaburira abana. Mu bigo 42 biri mu karere, 29 bikaba byaratangiye iyi gahunda.

Tags: , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>