July 23, 2014

NYAGATARE: GUFUNGURIRA KU ISHULI BIZAZAMURA IMITSINDIRE

Posted on May 23, 2014 by in Ibikorwa

 Abanyeshuli barimo gufata ifunguro sa sita z’amanywa.


Abanyeshuli barimo gufata ifunguro sa sita z’amanywa.

Uretse kuba gufungurira ku ishuli byaratumye babasha gukurikirana neza amasomo yabo ngo bizatuma n’imitsindire izamuka. Ibi ni ibyagarutsweho n’abanyeshuli b’urwunge rw’amashuli rwa Cyabayaga mu murenge wa Mimuli, ni nyuma y’aho mu ntangiriro z’igihembwe cya kabiri batangiriye gufatira ifunguro rya kumanywa ku ishuli.

Ku ngengabihe ya minisiteri y’uburezi, abanyeshuli biga mu mashuli y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 cyangwa 12 biga kuva saa moya z’igitondo bagasubira mu ngo saa munani n’igice z’amanywa. Aya masaha ni menshi ku munyeshuli utagize icyo ashyira mu nda. Iyo atuye kure y’ishuli ho biba bibi kurushaho. Iyi niyo mpamvu mu bigo bimwe na bimwe by’akarere ka Nyagatare hatekerejwe gahunda yo kugaburira ku ishuli abanyeshuli mu masaha ya saa sita. Bizagwira Emmanuel akoresha ibirometero 6 kuva no kugera ku ishuli kuri G.S Cyabayaga. Avuga ko mbere ataratangira gufatira ifunguro  ku ishuli amasomo ya nyuma ya saa sita yabaga asinzira. Aho atangiriye gufata ifunguro ku ishuli ngo akurikirana neza amasomo ya nyuma ya sa sita.

Aha bakuraga ibiryo mu gikoni babijyana aho barira mu mashuli.

Aha bakuraga ibiryo mu gikoni babijyana aho barira mu mashuli.

Si Bizagwira Emmanuel wenyine wemeza ko imitsindire izazamuka kubera gufatira ifunguro ku ishuli gusa. Uwingabire Betty ni umunyeshuli uyobora abandi ku rwunge rw’amashuli rwa Cyabayaga. Avuga ko kuba basigaye bakurikirana neza amasomo yabo bizarushaho kuzamura imitsindire yabo.

Umunyeshuli ufatira ifunguro ku ishuli agomba kuba yiga mu y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 kandi akaba yarishyuye ibihumbi 8 ku gihembwe. Ese ubu iyi gahunda ntiyaba ibangamiye abanyeshuli bakomoka mu miryango itishoboye? Dusabe Celestin umuyobozi wa G.S Cyabayaga avuga ko abadafite ubushobozi nabo badahezwa kubera ubufatanye bw’abarezi n’abanyeshuli bagenzi babo. Ngo hari abishyurirwa n’abarimu abandi bakishyurirwa n’abanyeshuli bagenzi babo.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iri shuli ngo abanyeshuli batishoboye bafashwa kubona ifunguro ni 50 kuri 731 barebwa n’iyi gahunda. Uku gufatira ifunguro ku ishuli byatumye n’isaha yo kuva ku ishuli iva kuri saa munani n’igice igera kuri saa cyenda n’igice. Iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuli kandi yatumye abiga mu burezi bw’ibanze biga bataha bumva ko ntaho batandukaniye n’abiga bacumbikirwa mu kigo ndetse ngo bakaba bafite n’intego yo kuzabarusha amanota mu bizamini bya Leta.

 

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>