August 1, 2014

Kamonyi: Abarezi barahamagarirwa kubukora nk’umuhamagaro kurusha kuba akazi

Posted on May 23, 2014 by in Ibikorwa

Mu nama y’uburezi y’akarere ka Kamonyi yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 21 Gicurasi 2014, igahuza ubuyobozi bw’akarere, abayobozi b’ibigo by’amashuri, ba nyir’ibigo n’abahagarariye ababyeyi, umuyobozi w’akarere yibukije abayobozi b’ibigo kwitangira akazi kabo bakagakora nk’umuhamagaro kugira ngo gatange umusaruro ushimishije.

Muri iyi nama barebye uko

Muri iyi nama barebye uko ireme ry’uburezi rihagaze mu karere bashingiye ku musaruro wagaragaye mu bizamini bisoza amasomo y’umwaka wa 2013, maze basanga hari ibigo byitwaye neza, n’ibindi bitatanze umusaruro ushimishije.

Mu banyeshuri 5916 bakoze ikizamini , 73% nibo babashije gutsinda. Mu mashuri abanza bari ku kigereranyo cya 76% , mu cyiciro rusange hatsinze 87%, naho mu gusoza amashuri yisumbuye hatsinze 90.3%. Ibigo byatsindishije abatageze kuri ½ cy’abanyeshuri bakoze ibyinshi ni ibyo mu mirenge ya Kayenzi na Kayumbu .

Mu mpamvu batanze, abayobozi ba bimwe mu bigo byagaraje umusaruro utari mwiza, bagarutse ku bana badakurikira amasomo neza kuko bajya mu mirimo yo gucuruza ibisheke no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aba bakaba aribo bagabanyiriza amanota ibigo kuko abenshi bamara kuzuza ifishi yo gukora ibizamini bakava mu mashuri bakazagaruka baza gukora

Ibi ariko aba bayobozi b’ibigo ntibabivugaho rumwe n’ubuyobozi bw’akarere, kuko uburezi bw’umwana atari inshingano ku barimu n’ibigo by’amashuri gusa, ahubwo n’ababyeyi babufiteho uruhare. Ngo harashyizweho n’agahunda y’abajyanama b’uburezi bafatanya n’ibigo by’amashuri guhangana n’izi mbogamizi zose zabuza abana kwiga.

Ku ruhande rw’abarezi bo umuyobozi w’akarere, Rutsinga Jacques arabahamagarira guha agaciro umwuga wa bo bakawukora nk’umuhamagaro, aho kuwufata nk’akazi kabaha amafaranga gusa. Bagashimishwa no guha abana b’u Rwanda uburezi bufite ireme bwabafasha gukorera mu gihugu no hanze ya cyo.

Mu rwego rwo kubungabunga ireme ry’uburezi, muri nama hemejwe ko ibigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 byose, bijya muri gahunda yo kugaburira abana saa sita kuko bizabafasha gukurikira neza no kwirinda ibindi birangaza bibabuza kwiga. Mu bigo 42 biri mu karere, 29 bikaba byaratangiye iyi gahunda.

 

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>