July 23, 2014

Ngororero: Bamwe mu babyeyi barasaba ko leta yabafasha Kugaburira abanyeshuri

Posted on May 23, 2014 by in Ibikorwa

Nyuma y’uko inama y’umushyikirano yabaye ku rwego rw’Igihugu yemeje ko abanyeshuri biga mu mashuri y’imyaka 9 na 12 y’uburezi bw’ibanze bahabwa ifunguro rya saa sita, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero burashaka ko iyi gahunda itangizwa kuburyo bwihuse mu rwego rwo korohereza abanyeshuri kwiga. Gusa hari ababyeyi basanga ari umutwaro ukomeye kubasaba umusanzu wabo mu gushaka iryo funguro bakifuza ko Leta n’amashuri babafasha.

Ni gahunda nziza kandi yafasha abanyeshuri gukurikira neza amasomo yabo, kuko abayobozi bakuru b’igihugu basanga aba banyeshuri biga muri 9 na 12 years basic education biga amasaha menshi kandi batabonye ifunguro rya saa sita.

Abanyeshuri barabyishimiye, ababyeyi ngo nta bushobozi bafite

Abanyeshuri barabyishimiye, ababyeyi ngo nta bushobozi bafite

Mu karere ka Ngororero ubuyobozi bwifuza ko iyi gahunda yihutishwa. Nyamara ababyeyi bo basanga nta bushobozi barabona bityo bakifuza ko Leta yabafasha kugaburira abo bana . Nyirandengima Donatile ni umwe mu babyeyi twaganiriye wo mu murenge wa Matyazo, avuga ko bigoye kubabyeyi gusabwa amafaranga mu gihe basanzwe batabasha kubonera abana babo ibyo bakenera kwishuri.

Mu gihe uyu mubyeyi ahuje ibitekerezo na bagenzi be, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwo buvuga ko buzi abaturage batishoboye n’icyo bafashwa, bityo abenshi bakaba bagomba kugira uruhare mu kugaburira abana babo. Hagati aho imyiteguro yo kugaburira aba banyeshuri ikaba yaratangiye nkuko umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyiraneza Clotilde unafite uburezi munshingano ze abivuga.

Ubukangurambaga bwaratangiye

Ubukangurambaga bwaratangiye

Ubu inama kuri iyi myiteguro zikaba zigeze ku kiciro cyo kumvikana n’ababyeyi ku giciro umubyeyi azasabwa mu kugaburira umwana we, mu gihe hari ababyeyi bafite abana benshi basanga hari bamwe bashobora guhagarika amasomo kubera amikoro make.

Tuzi ababyeyi bifite n’abakeneye ubufasha (v/mayor clotilde ibumoso)

Tuzi ababyeyi bifite n’abakeneye ubufasha (v/mayor clotilde ibumoso)

Uretse ikibazo cyo kubona amikoro yo guhaha ibiribwa, ikindi kibazo kigaragara mu mashuri agaburira abanyeshuri ni ikirebana n’ibicanwa bigenda bibura, ibi bigatuma ababyeyi bahora abasabwa kongera amafaranga. Kuri ibi, hiyongera ho ko amwe mu mashuri yo muri aka karere atagira amazi meza aho bifashisha ayimvura kubabashije kuyegeranya abandi bakayoboka imibande, nabyo bikaba bihangayikishije ababyeyi.

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>