July 23, 2014

Rusizi: Abana bari mu mashuri azakora ibizamini bya Leta bakomeje kwiga bashishikaye.

Posted on May 2, 2014 by in Ibikorwa

abana bari mu mashuri azakora ibizamini bya Leta bakomeje kwiga bashishikaye

Muri iki gihe cy’itangira ry’igihembwe cya 2 mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda, ni igihe usanga abayobozi b’ibigo by’amashuri bashishikariza abana kwiga cyane kuko ari igihembwe kirekire kandi kizingiye mo amasomo menshi abana baba bagomba kubona kugira ngo igihembwe cya gatatu bazabe basa n’abasubiramo amasomo, iby’ingenzi barabirangije.

Ni  igihe rero umunyeshuri aba atagomba kurangara  cyane cyane uri mu mwaka uzakora ibizamini bya Leta ni ukuvuga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, uwa gatatu n’uwa gatandatu y’ayisumbuye  kuko iki gihembwe ari cyo baba bagomba kwiga no gusubiramo byinshi baba bazabazwa muri ibyo bizamini, cyane cyane ko igihembwe cya mbere n’icya gatatu ari bito cyane aho ruzingiye hakaba mu gihembwe cya kabiri.

Mu kureba uko abo bana biga bitegura icyo gihe kitoroshye gisa n’ikikiri kure ubariye ku mezi ariko kandi kikaba hafi ubariye ku kazi gategereje abo banyeshuri,twasuye ibigo bibiri by’amashuri abanza byo mu mirenge ya Kamembe na Gihundwe mu karere ka Rusizi maze tuganira na bo.

Nshimiyimana Erneste, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mu ishuri ribanza ry’abadiventi (Ecole primaire Adventiste) akaba ari we wanabaye uwa mbere mu gihembwe gishize muri iryo shuri. Kimwe na mugenzi we  Nshimiyimana Marie Florence wabaye uwa gatatu akaba n’uwambere mu bakobwa muri iryo shuri risanzwe ari n’irya mbere mu murenge wa Gihundwe  mu mashuri agira abana benshi bahabwa amabaruwa abageza mu yisumbuye y’icyitegererezo, bose batubwira inzozi zabo. Bavuga ko ubu biga bashishikaye ku buryo bumva bakurikije  imbaraga abarimu babo bakoresha mu kubigisha amasomo ya ngombwa yose,  bumva nta kabuza ari amezi abatindiye ngo bereke ababyeyi n’abarezi babo icyo ngo  na bo bashoboye nk’abazaba ari ababyeyi n’abarezi b’ejo.

twanasuye ishuri  ribanza rya Child Care Academy riri mu murenge wa Kamembe, rikaba ari iry’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda  naho ubona itangira ry’amashuri ryaragenze neza, kandi abanyeshuri bo  mu mwaka  wa gatandatu nabo biga bashyizeho umwete, dore ko bo no mu gihe cy’ibiruhuko abana babo babibyaje umusaruro basubiramo amasomo yabo bitanababujije   gufasha ababyeyi  cyangwa ababarera imirimo yo mu rugo  no gusura bagenzi babo nk’uko bo ubwabo babitangaje.

 Muri iryo shuri naho twaganiriye n’abana baje mu  myanya ya mbere mu gihembwe gishize. Nkunzimana Sabin wabaye uwa mbere,  Uwizeye Jean de Dieu wamukurikiye ndetse na  Igiraneza Ange wabaye uwa 6 ariko akaza imbere mu bakobwa na bo  ngo bafite intego yo gutsinda.

Bavuga ko nk’uko bisanzwe biba mu kigo cyabo na bo bagomba kuzagihesha ishema baba mu bana ba mbere mu mitsindire ku rwego  rw’igihugu kandi ngo bazabigeraho nta kabuza, ngo akaba ari nayo mpamvu ubu nta kindi bareba imbere yabo uretse amasomo kandi ngo abo bana bose baganirie bishimira uko ababyeyi babo bakomeje kubaba hafi mu myigire yabo no kubatera imbaraga zo gutegura ibyo bizamini.

Umuyobozi w’ishuri rya Child Care Academy avuga ko ku bufatanye n’abarezi bose barerera muri iryo shuri bagerageza gutegura abana neza bagashima n’uruhare ababyeyi babigira mo ndetse n’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda Paruwasi ya Kamembe, agakomeza asaba ko  ubwo bufatanye bwarushaho kubaranga muri iki gihembwe cya 2 kugira ngo intego yo gutsinda biyemeje bazayigereho.

Tags: , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>