July 24, 2014

Gakenke: Uyu mwaka w’amashuri ugomba kurangira abanyeshuri bose bafite ifishi ibaranga

Posted on May 2, 2014 by in Ibikorwa

Murwego rwo kuguma kubungabunga ireme ry’uburezi, abafite uburezi bose munshingano zabo muri  Gakenke bahuriye hamwe mu nama kuri uyu wa 29 mata 2014 kugirango baganire kuburyo igihembwe cya kabiri cy’amashuri  cyatangiye kuri uyu wa 28 mata 2014 kizagenda.

Uyu mwaka w’amashuri ugomba kurangira abanyeshuri bose bafite ifishi ibaranga

Bimwe mubyaganiriweho harimo uburyo buri munyeshuri guhera k’uwo mu ncuke kugeza kuri wawundi urimo kurangiza amashuri yisumbuye bagomba kubona ifishi izajya iba iriho umwirondoro w’umwana wose (students regestration form)  .

Iyi fishi ikaba ariyo izajya yifashishwa kugirango hamenyekane amakuru y’umunyeshuri guhera atangiye kwiga kugeza arangije amashuri yisumbuye nkuko umukozi ufite uburezi munshingano ze mu karere ka Gakenke Jean Bosco Hakizimana yabidutangarije.

Hakizimana akomeza avuga ko iyi fishi izahabwa umunyeshuri guhera mu kubari mumashuri y’incuke ikazamuherekeza kugera arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, kandi ikazajya itanga amakuru yose y’uko umwana ava kukigo kimwe ajya kukindi kuburyo hatazabaho kwitiranya ko hari uwavuye mu ishuri kandi yaragiye kwiga ahandi hantu.

Hakizimana yongeraho ko bimwe mubibazo bizagabanuka kuko iyi fishi izakemura byinshi muribyo.

Ati “ byaduteraga ikibazo kuko utamenyaga niba umwana yarasibiye kenshi cyangwa atarasibira, hamwe no kumenya uburyo abana bagenda bahinduramo ibigo kuko hari igihe umwana yahinduraga agafatwa nkuwataye ishuri.

Pascal Nizeyimana n’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Nyundo ya II mu murenge wa Rusasa, avuga ko iyi fishi izafasha abayobozi b’ibigo by’amashuri hamwe n’abarimu gukurikirana abanyeshuri neza kandi bazi abo aribo kuko ubusanzwe byagoranaga kumenya neza cyane cyane imyitwarire y’umwana mu ishuri mu gihe yabaga yahinduye ikigo.

Ati “ kuberako umunyeshuri azaba afite nimero izamuherekeza kuva atangiye amashuri y’incuke kugera arangije ayisumbuye bizajya byoroha kumenya amakuru y’aho yavuye”.

Babu Rwagatore, umukozi w’umurenge wa Muyongwe ufite uburezi munshingano ze, nawe yemeza ko iyi fishi izaba iziye igihe kuko izabafasha kugenzura no gukurikirana imyitwarire y’umwana.

Ati “ kubera ko iyi fishi izaba ari imwe, izadufasha kugenzura no gukurikirana imyitwarire y’umwana kandi inadufashe kumenya imibare nyayo y’abana tugira mugihugu, nta mwana ubazwe inshuro ebyiri kuko izaba ari imwe kumwana”.

Iyi fishi ikaba izaba iriho nimero ifitwe n’umunyeshuri umwe mugihugu hose kuburyo ntawundi bazaba bayisangiye, ikazaba iriho imyirondoro ye hamwe niy’ababyeyi cyangwa abamurera kandi inakubiyemo uko yagiye yiga naho yize, biteganyijwe ko uyumwaka w’amashuri ugomba kurangira buri munyeshuri wiga mu Rwanda azaba afite iyi fishi.

Kuri ubu umubare w’abana bitabira ishuri mu karere ka Gakenke bangana na 98%, mugihe mugutsindisha, abari hejuru ya 80% bimuka naho abasibira bagera kuri 15% ugasanga abata ishuri bangana na 2.1% kandi mu mwaka wa 2010 bari 15%.

biteganyijwe ko igihembwe cya kabiri cy’amashuri cyatangiye kuri uyu wa 28 mata 2014 kigomba kurangira kuwa 25 nyakanga 2014.

Tags: , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>