July 26, 2014

Nyanza: Mu ishuli ribanza rya Nyakabuye harubakwa ibyumba by’amashuli bishya

Posted on May 2, 2014 by in Ibikorwa

Nyuma y’igihe kinini gishize abanyeshuli b’ishuli ribanza rya Nyakabuye bigira mu byumba by’amashuli byashaje. Muri iki gihe ku nkunga y’umuryango mpuzamahanga wa Action Aid barimo kubakirwa ibyumba by’amashuli bitanu.

Iri shuli ribanza riherereye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza imirimo yo kuryubakira ibyumba by’amashuli bitanu hasigaye hafi nk’ukwezi kumwe ngo byuzure bikazaba bitwaye miliyoni 29 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imirimo yo kubaka ibyumba bitanu by’amashuli abanza ya Nyakabuye irarimbanyije

Imirimo yo kubaka ibyumba bitanu by’amashuli abanza ya Nyakabuye irarimbanyije

Mu kiganiro n’umuyobozi w’iri shuli ribanza rya Nyakabuye Madamu Marie Assoumpta Akumuntu yatangaje ko mbere y’inkunga yo kubakirwa ibi byumba by’amashuli bitanu abanyeshuli bigiraga mu byumba bishaje ndetse bakamanukirwa n’ibinonko mu gihe barimo kwigishwa.

Nk’uko uyu muyobozi w’iri shuli abivuga ngo iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’umurenge wa Mukingo iri shuli riherereyemo maze nibwo batangiye kurikorera ubuvugizi butatinze kuboneka kuko nyuma gato baje kubona umufatanyabikorwa witwa Action Aid.

Agira ati: “ Twari dufite amashuli ashaje ndetse n’abanyeshuli bayigamo ugasanga ari benshi ku buryo yaba ubwabo byabaga bibabangamiye ndetse n’umwarimu bikamurushya kwigishiriza ahantu hato kandi hatameze neza”

Mu gihe cy’ukwezi kubura ngo imirimo yo kubaka iri shuli irangire umuyobozi w’iki kigo Madamu Marie Assoumpta Akumuntu asobanura ko abanyeshuli bizatuma bisanzura mu gihe cy’amasomo kandi n’ireme ry’uburezi rikazamuka.

Ati: “ Burya iyo umwana yigira ahantu yicara akwepana n’ibinonko no mu myigire ye biba bitagenda neza ariko iyo ari mu ishuli ryujuje ibisambwa aroroherwa mu masomo ye ndetse na mwarimu bikaba uko”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo ari nawo iki kigo giherereyemo aravuga ko iyubakwa ry’ibi byumba byatumye abaturage bo muri aka gace nabo bahabwa imirimo ndetse nabo bakikenura.

Avuga ko inkunga y’abashije kuboneka ari iya miliyoni 29 zatanzwe n’umuryango mpuzamahanga wa Action Aid ngo byatumye akoreshwa uko angana ndetse n’abaturage bahabwa imirimo aribyo yise ko impande zombi zungukiye mu myubakire y’ibi byumba bitanu by’amashuli.

Umuryango Mpuzamahanga wa Action Aid ari nawo wateye iyi nkunga ishuri ribanza rya Nyakabuye ibikorwa byayo byibanda ku kwita ku bikorwa by’uburezi ndetse no  gufasha mu iterambere rirambye ry’umugore wo mu cyaro.

Tags: , , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>