July 25, 2014

Gushimira igihugu cyamubyaye bikwiye kuba inshingano za buri munyarwanda

Posted on January 23, 2012 by in Ibikorwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga kimwe n’abaturage bo mu kagari ka Ngoma mu murenge wa Kabacuz, kuri uyu wa 20 Mutarama 2012 bashimiye umugore witwa Alice Ingabire wakoze igikorwa cyo kubaka amashuri abanza ya Ngoma yari agiye kugwa ku bana bayigagamo.

Gushimira igihugu
Aha umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Fortune Mukagatana asanga gushimira no kwibuka urwamubyaye byagakwiye kuba inshingano za buri Munyarwanda.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Ngoma Therese Mujawamariya avuga ko ikikigo cyari cyubatse nabi kuburyo bashingaga ibiti hasi abana bakaba ari byo bicaraho mu gihe bari gukurikira amasomo.

Ikindi ngo cyatumye biyemeza gushaka umuterankunga mu maguru mashya ni uko igisenge cyari cyarashaje cyane ku buryo mu gihe kitari kinini cyari kuzagwira abana bakaba bahasiga ubuzima.

Avuga ko bahise biyambaza umukecuru witwa Laetitia utuye muri aka kagari kabo ufite umukobwa we wize kuri iki kigo cyera ariko akaba yaragiye kwiga i Burayi kandi ngo akaba “yarashatswe n’umuzungu”.

Uyu mukecuru yahise abigeza ku mukobwa we, nibwo yaje kubasura “arababara cyane” abasezeranya kubaha inkunga yasannye aya mashuri.

Ingabire avuga ko n’ubwo aba hanze y’u Rwanda adashobora kwirengagiza urwamubyaye cyangwa ngo yirengagize ko hari abana bigira ahantu habi kandi we hari ubushobozi buke afite bwo kuba hari icyo yakora.

Ati: “n’ubwo mfite ubuzima bwiza i Burayi sinshobora kwibagirwa abo nasize inyuma kugira ngo mbe nabakura muri ubwo bukene barimo nabo bigire ejuru”.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukagatana avuga ko kugaruka ugashima byagakwiye kuba inshingano za buri munyarwanda kugira ngo iterambere ry’igihugu ribashe kugerwaho.

Ati: “ntabwo turobanura ngo uyu afite iki n’iki ahubwo buri wese n’imbaraga afite kuko n’umuganda uhagurutse ukawutanga ubwo nawe uba wubatse u Rwanda. Uyu ashyize ku mashuri undi nawe ashyize ku kindi ni byiza kandi nibyo dushishikariza buri munyarwanda kuko byagakwiye kuba n’inshingano ze”.

Inkunga iki kigo cya Ngoma cyabonye iturutse kuri Ingabire ikaba ingana na miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nkunga ikaba yarubatswemo ibyumba bine by’amashuri ndetse n’abana bagera kuri 600 biga kuri iki kigo ndetse n’abarimu, akaba yabahaye amakaye n’amakaramu ndetse n’igikapu cyo kubitwaramo.

Iki kigo kandi akaba yagisigiye isomero ry’ibitabo by’icyongereza.


Tags: , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>