July 23, 2014

Rusizi: Abarezi ngo bafite imbogamizi mu kwimuka kw’abana mu mashuri

Posted on March 21, 2014 by in Ibikorwa

Abarezi basabwe kunoza ireme ry’uburezi

Abarezi basabwe kunoza ireme ry’uburezi

Mu gihe abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka Rusizi bavuga ko muri politiki y’uburezi ngo babwiwe ko bagomba gusibiza 3% by’abanyeshuri abandi basigaye bakimurwa,  kuruhande rw’umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Rusizi Nteziyaremye Jean Pierre we avuga ko atumva uburyo abo banyeshuri bimurwa aho asaba abarezi kureka ibyo bita( Promotion automatique) bishyiriyeho  bigatuma bimura abana badafite ubumenyi bw’ibanze.

Muri iyi nama yahuje inzego zishinzwe uburezi n’umuyobozi ushinzwe uburezi ku rwego rw’akarere ka Rusizi yibanze ku ireme ry’uburezi aho abayobozi b’ibigo by’amashuri Barimo uwitwa Mukarutinywa Mariya bavuga ko bagenda babangamirwa n’amategeko ya politiki y’uburezi atandukanye harimo kubasaba gusibiza 3% abandi basigaye bakimurwa ibyo ngo bituma umubare w’abanyeshuri benshi bazamuka batazi no kwandika ibintu byoroheje ibyo ngo byabereye aba barezi imbogamizi nkuko aba bayobozi b’ibigo bakomeza kubitangaza.

Usibye ibyo ngo hari n’ ikibazo cy’ubucuke bw’abanyeshuri abayobozi b’uburezi bagaragaje, kuko ngo usanga nko mu kigo cy’amashuri abanza cya Ruganda giherereye mu murenge wa Rwimbogo ishuri rimwe ryigamo abana 160 ibyo bigatuma abana badakurikirana amasomo neza .

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karerer ka Rusizi Nteziyaremye Jean Pierre avuga ko atumva uburyo abo banyeshuri bimurwa bataratsinze hanyuma ngo hagakoreshwa ibyo abarezi bihimbiye byiswe ( Promotion automatique) bakabishingiraho bimura abana, yabasabye kuzajya bakurikiza amategeko ya minisiteri y’uburezi mu kwimura abana.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Bayihiki Basire yasabye aba barezi kujya barangwa n’imikorere inoze bakita kumurimo wabo kuko ngo iyo umwana atize neza baba bahombya igihugu muri rusange, yanavuze ko ireme ry’uburezi rigerwaho kuruhare rw’abarezi abasaba kujya babikorana ubushake kugirango abana bazamuke hari ubumenyi buhagije bafite.

Icyakora abarezi barasabwa kuzajya bigisha abana bagatsinda ari benshi kuko ngo iyo abana basibiye ari benshi ngo biba bigaragaza ubunebwe bw’abarezi. kugeza ubu ku rwego rw’akarere hasibiye 14%, umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere avuga ko uwo mubare ukiri hejura cyane bigaragara ko mu gihe uwo mubare wakomeza kuzamuka ari ntacyo abarimu baba bakora.

Tags: , , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>