July 26, 2014

Gakenke: Abihaye Imana bakwiye kurushaho kunoza imikoranire n’inzego za leta

Posted on March 20, 2014 by in Ibikorwa

Kurushaho kunoza imikoranire na leta ku bihaye imana Ni bimwe mubyatangajwe kuri uyu wa 17 werurwe 2014, mu nama yahuje itsinda ry’abasenateri rishinzwe ibibazo by’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, mu biganiro bagiranye n’abayobozi b’amashuri hamwe n’abayobozi b’amadini bose baturutse mu mirenge itandukanye igize akarere ka Gakenke.

 Abihaye Imana bakwiye kurushaho kunoza imikoranire n’inzego za leta

Iyi nama yari igamije kugirango hareberwe hamwe icyakorwa kugirango ireme ry’uburezi rigume kubumbatirwa barebera hamwe icyakorwa n’imbogamizi z’ikidindiza iterambere mu burezi.

Hon Fatuma Harerimana umusenateri muri komisiyo ishinzwe ibibazo by’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, avuga ko urugendo rwabo mu karere ka Gakenke rwari rugamije kugirango barebere hamwe  ibijyane n’ireme ry’uburezi hagati ya leta n’abafatanyabikorwa.

 Abihaye Imana bakwiye kurushaho kunoza imikoranire n’inzego za leta 2

Hon Harerimana akomeza avuga ko baganiriye kubijyanye n’imyigire ndeste n’ imyigishirize batibagiwe inzitizi bafite kugirango bamenye uburyo babakoreramo ubuvugizi.

Hon Harerimana avuga ko ibibazo byerekeye ireme ry’uburezi ari bimwe mu gihugu hose, kuko bose bagenda bagaruka ku kibazo cyo kuzamura abana bose kugirango hatagira usigara inyuma kandi mu bana usanga hari uri inyuma y’abandi cyane.

Uretse ikibazo cy’ireme ry’uburezi Harerimana avuga ko abihayimana nabo bagaragaje ikibazo cy’amasezerano y’imikorere n’imikoranire hagati ya leta n’abafatanyabikorwa bayo ataravugururwa kuko bagikorera kuyo basinye mu mwaka wa 1985.

Zephrein Ntakirutimana, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gakenke, avuga ko bumvikanye ko abihayimana bagiye kurushaho  gushyira imbaraga mumikoranire hagati yabo n’inzego za leta zibegereye.

Ati “ abihayimana bafite ibigo by’amashuri bacunga twumvikanye yuko bagiye kurushaho kunoza imikoranire hagati y’inzego zabo na leta zibegereye kandi noneho bakarushaho gushyira imbaraga mubijyanye n’uburezi kuko hari abo wasangaga bibanda gusa mukwigisha abakirisitu”.

Ntakirutimana akomeza avuga ko bagiye basura bimwe mu bigo by’amashuri bagasanga hakiri ibibazo by’amashuri yashaje hamwe n’ibikoresho by’ishuri bikiri bicye kubanyeshuri.

Ati “ twagiye tugera hamwe na hamwe ugasanga amashuri yarashaje, abana ntibafite ibikoresho bihagije, ugasanga abapasiteri cyangwa ibigo by’amadini byahariye abayobozi b’ibigo by’amashuri ibijyanye n’uburezi byose”.

Adeodatus Mutambuka, umuyobozi w’urwunge  rw’amashuri rwa Bumba ruherereye mu murenge wa Muyongwa, avuga ko ubusanzwe imikoranire atari mibi kuko inzego zombi zifatanyiriza hamwe kugirango harebwe icyateza imbere uburezi muri rusange.

Kubibazo bigaragara ku mashuri Mutambuka ntatandukanya n’umuyobozi w’akarere wungirije kuko nawe avuga ko ibihagaragara biba bishingiye kumiryango cyangwa imiterere n’imiturire y’akarere.

Padiri Cixte Hakizimana ashinzwe uburezi mu mashuri gaturika ya paruwasi ya Nemba muri Diyoseze ya Ruhengeri, yadutangarije ko kubona abasenateri bamanuka mu nzego zo hasi bakabasura bakaganiriza, bigaragaza ko bakurikirana uburezi kandi ku rwego rwo hasi.

Padiri Hakizimana akomeza avuga ko yishimiye uburyo leta yubahamo abafatanya nayo cyane cyane mu rwego rw’uburezi byerekana ko babakunda kandi bubaha uburezi muri rusange.

Umubare w’abanyeshuri batsinze mu karere ka Gakenke mu mashuri yisumbuye umwaka ushize ungana na 96% , mu gihe mumashuri abanza bangana na 93%.

Tags: , , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>