August 3, 2014

Ruhango: Abanyeshuri batangiye kujya barira ku ishuri kugirango ababyeyi bajye bikomereza imirimo yabo

Posted on August 13, 2013 by in Ibikorwa

8
Abakozi barimo gutunganya ifunguro rya saa sita

Ishuri ribanza rya Centre Scolaire Amizero riherereye mu karere ka Ruhango, ryatangije gahunda yo kujya rigaburira abana bahiga, mu rwego rwo gufasha ababyeyi babo bajyaga bata imirimo yabo bagiye kubashakira ibyo barya kugirango basubire ku ishuri.
Ubusanzwe aba bana bajyaga bataha sa sita bagiye kurya, bagahura n’imbogamizi z’uko basangaga iwabo batarahisha, bakagaruka ku ishuri bananiwe ndetse kwiga bikagenda nabi.
Izindi mbogamizi aba banyeshuri bagaragaje, harimo kuba batahaga kure kugaruka ku ishuri bikabagora, cyane cyane ngo mu bihe by’imvura baburaga uko bataha cyangwa bagaruka ku ishuri. Ariko ngo ubu ubwo bagiye kujya barira ku kigo, bizajya bibafasha kuruhuka basubire mu ishuri bameze neza.
Bamwe mu banyeshuri twavuganye bagize bati “hari nubwo twagendaga, ugasanga batarahisha, ukicara ukabitegereza rimwe ukagera ku ishuri abandi batangiye kwiga, rwose iki gikorwa turagishimiye, abarezi bacu barakoze”
Habarurema Venuste uhagarariye Centre Scolaire Amizero imbere y’amategeko, yavuze ko iki gikorwa bagikoze bagisabwe n’ababyeyi baharerera, kuko bahuraga n’imbogamizi nyishi.
Ati “ureste kuba ababyeyi bataga imirimo yabo bagiye gutekera abanyeshuri, hari n’abavaga kure bakabagemurira cyangwa abandi bakabajyana kurira muri hoteli, ku buryo twari dufite n’impungenge z’uko bashobora no kuzandura indwara z’inzoka bitewe n’aho bariraga”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko nabo bashimishijwe n’iki gikorwa, ngo kuko abanyeshuri barera bagiye kongerwa ireme ry’uburezi, kuko bagiye kujya babona umwanya wo kuruhuka bagasubira mu ishuri bameze neza.

Ahazajya hatunganyirizwa amafunguro ya saa sita
Uwitije Emmanuel wari uhagarariye ababyeyi mu muhango wo gutangiza iyi gahunda wabaye tariki ya 12/08/2013, yashimiye ubuyobozi bw’iki kigo, kuko bwashoboye gushyira mu bikorwa ikifuza cy’ababyeyi babagejejeho.
Yagize ati “dore hari abana biga baturuka kure, bigasaba ababyeyi babo ko babjyemurira kugirango abana babo bakomeze amasomo. Ibi babikoraga bataye imirimo yakabateje imbere, ariko ubu ibi ntibizongera”
Uyu mubyeyi akaba yasabye abanyeshuri barererwa muri iki kigo, gushyira imbere amasomo bakiga neza, kuko zimwe mu mbogamizi bari bafite kandi zikomeye zivuyeho.

Tags: , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>