September 10, 2014

Rusizi: Urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Posted on September 10, 2014 by in Ibikorwa

Nyuma yo kuganirizwa n’intumwa za komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG), abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ya TTC Mururu, ishuri ryisumbuye rya Jill Barham  n’ishuri ryisumbuye rya kiyisilamu rya Bugarama yose yo mu karere ka Rusizi badutangarije ko bo nk’urubyiruko,abanyabwenge n’abayobozi b’ejo hazaza bumva neza uruhare rwabo mu guhindura amateka mabi yaranze uRwanda, baharanira ukuri, ubumwe […]

UBUMUGA YAVUKANYE NTIBUMUBUZA KWIGA

Posted on September 5, 2014 by in Ibikorwa

Kutisuzugura, kwiyakira no guharanira kwiteza imbere nibyo bikangurirwa abafite ubumuga muri ,  ni mu gihe bamwe muri bo bahamya ko bashoboye. Nanone ariko abaturage bafite ababakomokaho babana n’ ubumuga basabwa kutabaheza mu bikari. Iyamuremye Manasseh afite imyaka 12 y’amavuko akaba yiga mu mwaka wa 4 w’amashuli abanza ku rwunge rw’amashuli rwa Rutoma mu murenge wa […]

Nyagatare: umuganda usoza kanama wakozwe ku mashuri y’uburezi bw’ibanze

Posted on September 2, 2014 by in Ibikorwa

m_Nyagatare umuganda usoza kanama

Gukomeza uruhare rwabo mu kubaka aho abana babo bigira no kwitabira umuganda nibyo byakanguriwe  abaturage b’akagali ka Nyagatare kuri uyu wa 30 Kanama, 2014 mu muganda usoza ukwezi, umuganda wakozwe hategurwa ahazubakwa ibyumba by’amashuli 3 bizigirwamo umwaka w’amashuli utaha ku rwunge rw’amashuli rwa Nyagatare. Mu murenge wa Nyagatare hateganijwe kubakwa ibyumba 3 by’amashuli muri uyu […]

Huye: Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kujya bagaragaza imibare nyayo y’abanyeshuri

Posted on August 21, 2014 by in Ibikorwa

Mu nama abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Huye bagiranye n’ubuyobozi bwako kuwa 19/8/2014, bagaragarijwe ko imibare bagiye batanga y’abanyeshuri bafite hafi ya yose atari yo, hanyuma basabwa kuzikubita agashyi mu bihe bizaza. Ahereye ku mibare y’abanyeshuri yatanzwe n’ibigo by’amashuri abanza mu mwaka ushize wa 2013, ushinzwe uburezi mu Karere ka Huye, Jean Baptiste […]

Kamonyi: Korean NGO boosts 12YBE classrooms construction

Posted on July 31, 2014 by in English, Ibikorwa

Construction activities are near completion

Good neighbours a Korean NGO that supports the community to improve conditions of living donated Rwf129 million for the construction of 12 Year Basic Education classrooms at Kagina primary school in Runda sector of Kamonyi district. The move is aimed at transforming the school from 9 year basic education to 12 year basic education making […]

I Kamonyi bishimiye amashuri ya miliyoni 129 Korea igiye kububakira

Posted on July 26, 2014 by in Ibikorwa

I Kamonyi bishimiye amashuri ya miliyoni 129 Korea igiye kububakira

Ababyeyi n’abanyeshuri baturiye ishuri ribanza rya Kagina mu murenge wa Runda muri Kamonyi bari mu byishimo by’uko umuryango w’Abanyakoreya Good Neighbors watangiye kububakira amashuri afite agaciro ka miliyoni 129 z’Amanyarwanda azakoreshwa mu burezi bw’imyaka 12, bakabona uburezi bakeneye hafi ya bo.  Iki gikorwa giteganyijwe kubakwamo ibyumba by’amashuri birindwi, ibiro by’ubuyobozi, ububiko bw’ibitabo, igikoni n’ubwiherero nk’uko […]

Mwezi School Champions Special Needs Education

Posted on July 23, 2014 by in English, Ibikorwa

Mwezi School Champions Special Needs Education

 St. Gregoire School Mwezi in Nyamasheke district has come out as the best example of schools that have integrated Special Needs Education for children with disabilities into their curriculum. Other schools in the district are now making trips to this school to try and understand how they do it. According to Andre Nsabimana the director […]

Kwigisha indagagaciro nyarwanda bikwiye kujyana n’uburere bwiza ku bana, “S.E MINEDUC”.

Posted on July 4, 2014 by in Ibikorwa

Ubwo hasozwaga ku nshuro ya karindwi icyumweru cy’uburezi Gaturika I Kabgayi mu Karere ka Muhanga,  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’Imyuga n’ubumenyingiro Nsengiyumva Albert yashimiye  Kiliziya  uko ishimangira  ihame ry’uburezi  bushingiye  ku buhanga n’ubupfura.   Mu ijambo  rye  Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro Nsengiyumva Albert yavuze ko  ubumenyi  mu mashuri […]

Ruhango: Kugaburira abanyeshuri, igisubizo ku bana b’abakobwa bashukwaga

Posted on July 3, 2014 by in Ibikorwa

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ngo nta mwana uzongera gushukishwa ibyo kurya Uretse kuba imyigire y’abanyeshuri izarushaho kuba myiza kubera kugaburirwa ku ishuri mu gihe cya kumanywa, ngo bizanatuma nta bushukanyi buzongera gukorerwa abana b’abakobwa bashukishwaga amandazi kubera inzara birirwanaga. Ibi bikaba ari ibyatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho […]

Nyamasheke: Batangije gahunda yiswe “mubyeyi ganira n’umwarimu wigisha umwana wawe”

Posted on July 3, 2014 by in Ibikorwa

Ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Nicolas ruri mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano barishimira gahunda nshya yashyizweho ituma umubyeyi ashobora kumenyana na mwarimu wigisha umwana we bakaganira ku buzima bw’umwana bafatanyije kurera, bagafatira hamwe ingamba zo kunoza imyigire ye. Bamwe mu babyeyi bavuga ko ubusanzwe iyo umwana bamwoherezaga ku ishuri byabaga […]