July 26, 2014

Ngororero: Umurenge wa Hindiro wabaye intangarugero mugutsindisha abanyeshuri benshi

Posted on August 13, 2013 by in Amasomo

9
Abanyeshuri 599 kuri 612 ni ukuvuga 98,1% bo mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero bakoze ikizamini cya leta cyo kujya mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye nibo bagitsinze naho 13 gusa bangana na 1,9% nibo batagize amahirwe yo gutsinda.
Ibi byatumye umurenge wa Hindiro uba intangarugero mukwita kuburezi bw’abana no kubategurira gukora ikizamini cya Leta. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge Habamenshi Maurice avuga ko babikesheje abarezi n’abayobozi b’amashuri bakora neza ndetse ababyeyi bakaba baragize uruhare muguha abana umwanya wo gusubira mumasomo nkuko babisabwe n’ubuyobozi.

SE w’umurenge wa Hindiro ahabwa certificate n’umukuru wa polisi mu karere ka Ngororero
Habamenshi avuga ko uburyo abana b’abanyarwanda bigamo ubu bituma bamwe barangara iyo bavuye ku ishuri abandi bakabura umwanya wo kwiga bitewe n’ababyeyi batabibafashamo ariko akanavuga ko abanyeshuri bahawe umwanya mwiza kandi uhagije wo gusubira mumasomo yabo.
Mubanyeshuri 599 batsinze ikizamini cya Leta kizwi ku izina rya Tronc – Commun, 21 babonye amanota yabajyanye mumashuri y’icyitegererezo, naho abandi bajya mumashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12Years Basic Education).
Mubigo 7 byose byo mumurenge wa Hindiro birimo abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta, 3 muri byo byatsindishije abanyeshuli kukigereranyo cy’100%.

Tags: , , , , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>