Rwanda I Nyamasheke: Abarimu bo ku Ishuri “Institut Ste Famille” ni Indongozi zikwiye iryo zina
Posted on February 1, 2013 by admin in Umwarimu
Abarimu bo ku Ishuri “Institut Sainte Famille” riri mu karere ka Nyamasheke barashimirwa ko ari Indongozi zikwiye iryo zina kuko baje ku isonga mu gutsindisha neza mu bizamini bya leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun).
Iri shuri ryigwamo n’abakobwa gusa rishimirwa ko abanyeshuri bose bigagamo mu mwaka wa gatatu bakoze ibizamini batsinze bose.
Umuyobozi w’Uburezi mu karere ka Nyamasheke, Hamenyimana Athanase, ubwo yari muri iri shuri ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 30/01/2013 yashimangiye ko iri shuri rishimirwa intambwe rikomeje gutera mu guteza imbere uburezi mu karere ka Nyamasheke.
Uretse gutsindisha abanyeshuri bose bakoze ikizamini cya leta kandi muri iri shuri ni ho haturutse umunyeshuri wagize inota rya mbere mu karere ka Nyamasheke (Aggregate: 8) mu gihe mu bindi bigo byo muri aka karere abagize inota rikurikiye baje inyuma y’10 (Aggregate: 10).
Umuyobozi w’Uburezi, Hamenyimana Athanase akaba yashishikarije abanyeshuri biga muri iri shuri gukomeza intambwe ya bagenzi babo no kurangwa n’umuhati kugira ngo bajye bahora imbere.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza. Madame Gatete Catherine na we yongeye gushimira iri shuri kandi ahamya ko kugira ngo ibi bigerweho bisaba ubufatanye bwa bose burimo ubuyobozi bwiza kandi n’abarimu bakunda umurimo wabo.
Uyu muyobozi akaba yashimiye abarimu b’iri shuri kuko bakoze icyo bagombaga gukora kugira ngo bateze imbere uburezi bw’abana bashinzwe, maze avuga ko mu Ntore z’Indongozi z’akarere ka Nyamasheke, abarimu bo kuri iryo shuri bakwiye iryo zina by’ukuri.
Umuyobozi w’Ishuri “Institut Sainte Famille-Nyamasheke” aho bakunze kwita mu Mataba, Soeur Nagiruwishema Lucie yashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke ku bw’ishimwe babagaragarije.
Uyu muyobozi akaba yatangaje ko impamvu abanyeshuri batsinda ku kigero cyo hejuru bidaturuka ko icyo kigo kiba cyakiriye abanyeshuri badasanzwe ahubwo ko ikibitera ari uko abarimu baho bakorana ubwitange bakigisha batabara amasaha ahubwo bakarangwa n’ishyaka ryo guharanira gutsinda.
Mu nzira zikoreshwa n’abarimu bo mu ishuri rya Sainte Famille-Nyamasheke harimo gutanga amasuzumabumenyi atandukanye ku banyeshuri harimo ategijwe n’adategujwe ku buryo abanyeshuri bahora biteguye kubazwa kandi .



