Rwanda | Gakenke: Imitsindire mu bizamini bya Leta yarazamutse mu mwaka wa 2012
Posted on February 2, 2013 by admin in Amasomo
Umukozi ushinzwe uburezi mu karere, Hakizimana Jean Bosco atangaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2012, imitsindire y’abanyeshuri mu bizamini bya Leta yazamutse yaba mu bizamini birangiza amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange.
Abanyeshuri barangije amashuri abanza batsinze ku gipimo cya 80.3% bavuye ku kigereranyo cya 60% mu gihe ibizamini bisoza icyiciro rusange, abanyeshuri batsinze ku gipimo cya 83.8 bavuye kuri 81%.
Hakizimana akomeza avuga ko izamuka ry’imitsindire rifite aho rihuriye n’ingamba zafashwe mu burezi umwaka ushize aho havuguruwe ubuyobozi bw’ibigo bituma abanyeshuri bitabira kwiga.
Ngo buri gihembwe hategurwaga irushanwa (concours) mu bigo byose bigize akarere. Ibyo bituma ibigo byigereranya bikongera imbaraga mu gukoresha abana kugira ngo bagere ku rwego rw’ibindi bigo byakoze neza muri concours.
Umukozi ushinzwe uburezi mu karere, Hakizimana Jean Bosco ashimangira ko nyuma yo gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu burezi bw’abana babo, abana basigaye babona ibikoresho by’ishuri nta kibazo no gusiba uko biboneye byaragabanutse cyane.
Mu mwaka wa 2011, abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bagera ku 9 basezerewe ku myanya y’ubuyobozi bw’ibigo kubera umusaruro muke bagaragaje mu gutsindisha abanyeshuri mu myaka ibiri yikurikiranya.




