May 19, 2013

Rwanda | Gakenke: Imitsindire mu bizamini bya Leta yarazamutse mu mwaka wa 2012

Posted on February 2, 2013 by in Amasomo

Imitsindire mu bizamiani bya Leta

Abanyeshuri bo mashuri yisumbuye batsinze ku gipimo cya 83.8%

Umukozi ushinzwe uburezi mu karere, Hakizimana Jean Bosco atangaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2012, imitsindire y’abanyeshuri mu bizamini bya Leta yazamutse yaba mu bizamini birangiza amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange.

Abanyeshuri barangije amashuri abanza batsinze ku gipimo cya  80.3%  bavuye ku kigereranyo cya 60% mu gihe  ibizamini bisoza icyiciro rusange, abanyeshuri batsinze ku gipimo cya 83.8 bavuye kuri 81%.

Hakizimana akomeza avuga ko izamuka ry’imitsindire rifite aho rihuriye n’ingamba zafashwe mu burezi umwaka ushize aho havuguruwe ubuyobozi bw’ibigo bituma abanyeshuri bitabira kwiga.

Ngo buri gihembwe  hategurwaga irushanwa (concours) mu bigo byose bigize akarere. Ibyo bituma ibigo byigereranya bikongera imbaraga mu gukoresha abana kugira ngo bagere ku rwego rw’ibindi bigo byakoze neza muri concours.

Umukozi ushinzwe  uburezi mu karere, Hakizimana Jean Bosco ashimangira ko nyuma yo gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu burezi bw’abana babo, abana basigaye babona ibikoresho by’ishuri nta kibazo no gusiba uko biboneye byaragabanutse cyane.

Mu mwaka wa 2011, abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bagera ku 9 basezerewe ku myanya y’ubuyobozi bw’ibigo kubera umusaruro muke bagaragaje mu gutsindisha abanyeshuri mu myaka ibiri yikurikiranya.

Tags: , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>