May 22, 2013

RUSIZI: BARISHIMIRA INTAMBWE BATEYE MU BUREZI

Posted on February 19, 2013 by in Ibikorwa

BARISHIMIRA INTAMBWE

Akarere ka Rusizi karishimira imitsindishirize y’abana mu mwaka w’amashuri wa 2012  ugereranyije n’umwaka wawubanjirije kuko ngo kongereye amanota. Gusa mu nama y’abayobozi b’Ibigo by’amashuri yateranye kuri uyu wa gatanu, tariki 15/2/2013 abayobozi b’Ibigo by’amashuri bakanguriwe kurushaho gukurikirana imyigishirize mu bigo bayobora kandi bakagira imihigo n’abarezi kugira ngo bazarusheho gutsindisha muri uyu mwaka w’amashuri.

Umurenge wa Bugarama umaze imyaka ine uza ku isonga mu mitsindishirize y’abana.  Ibanga ngo ni ugukora cyane kandi bagategura amasomo y’isubiramo ku bana bo mu mashuri abanza

Naho Umurenge wa Butare kuba waraherutse indi mu mitsimdishirize y’abana muri ako karere ngo biterwa n’uko abana bo muri uyu Murenge badakunda ishuri, gusa ngo bakaba barafashe ingamba zituma bazava kuri uyu mwanya nkuko ushinzwe uburezi muri Butare, Imani Jonathan yabitangaje

Muri rusange ariko, Umuyobozi w’urwego rw’ uburezi mu Karere ka Rusizi Nteziyaremye Jean Pierre arishimira umusaruro w’umwaka wa 2012 kuko ngo uruta uw’umwaka wawubanjirije

Nteziyaremye kandi avuga ko ababyeyi bamaze kugirira icyizere amashuri yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 kubera imitsindire y’abana bayigamo

Abana 36  ku ijana bagiye mu bigo by’indatwa bavuye mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 mu mwaka w’amashuri wa 2012. Mu ngamba zafashwe kugira ngo umusaruro uzamuke harimo gukurikirana imyigishirize mu bigo aba bayobozi b’amashuri bayobora kandi bakagira imihigo n’abarezi kugira ngo bazarusheho gutsindisha muri uyu mwaka w’amashuri.

 

 

Tags: , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>