May 23, 2013

Rubavu: abana barenga 900 bataye ishuri muri uyu mwaka

Posted on February 20, 2013 by in Imyitwarire

abana barenga 900 bataye ishuri muri uyu mwaka

Nubwo akarere ka Rubavu kishimira ibikorwa by’uburezi by’umwaka wa 2012 birimo umubare w’abana batsinze hamwe n’ibyumba by’amashuri byubatswe ngo haracyagaragara inzitizi k’uburezi zirimo umubare w’abana bata ishuri.

Kuba akarere ka Rubavu kegereye ikiyaga cya kivu n’umujyi wa Goma byagombye kuba amahirwe atuma aka karere gatera imbere, gusa hamwe hagenda hagaragara ibibazo by’abana bata ishuri bakigira mu buzererezi, naho abandi bakajya mubucuruzi.

Abana 913 nibo bamaze guta ishuri, kandi abenshi impamvu ntiyagaragajwe, abana bamwe twavuganye, bavuga ko ubwinshi bwo mu mashuri bubabangamira, naho abandi bakavuga ko bava ku mashuri bagera mu rugo bakabura ibyo kurya bagahitamo kwigumira mu ngo bashaka ibiryo.

Ushinzwe uburezi mu karere ka Rubavu Nturano Eustache avuga ko ibi bibazo bihari birimo gushakirwa ibisubizo birimo kongera umubare w’ibyumba abana bigiramo, naho ku kibazo cy’abana bata ishuri ngo hari umwanzuro wigeze gufatwa n’inama njyanama uvuga ko umubyeyi ukuye umwana mu ishuri cyangwa umwana akavamo ntamusubizemo acibwa amande.

Uyu mwanzuro mu karere ka Rubavu ukaba ugiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo nibura abana bataye ishuri bashobore kurigarukamo. Cyakora andi makuru umunyamakuru twashoboye kumenya ni uko uyu mubare uvugwa ko wataye ishuri ngo ujyanye n’ikinyuranyo cy’abana batagarutse ku ishuri kandi bashobora kuba baravuye muri Rubavu bakigira ahandi bitewe n’umutekano mucye wabaye Goma umwaka ushize.

Cyakora bamwe mubabyeyi bavuga ko nubwo akarere ka Rubavu kataje mu myanya ya nyuma mu kwigisha ngo ntikaza no mu myanya ya mbere kuburyo abarezi basabwa kongera umuhate mu gufasha abana nibura amanota y’abana akiyongera.

Ababyeyi bo bakaba basabwa gukurikirana abana mu myigire yabo yaburi munsi, babasura kuko hari nababohereza ku ishuri ntibajyeyo bakigira ku kiyaga cya Kivu, ababyeyi bagasabwa no kuzajya babaha ibikoresho bihagije kuko umwana utabifite agira ipfunwe ryo kwigana n’ababikwije.

Akarere ka Rubavu kuba gaturanye n’umujyi wa Goma bituma bamwe mubaturage ariho bakorera bikaba ngombwa ko basiga abana mu ngo aho kubohereza ku ishuri, naho abandi, abana bamaze gukura basigarana abana bato, mu gihe n’abagiye kwiga bataha bakabura ibyo kurya bagahitamo kubireka bakigumira m’urugo aho kwicwa n’inzara.

Tags: , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>