May 20, 2013

Kirehe- Inyubako z’amashuri n’iz’abarimu bazigeze kure byubakwa

Posted on February 22, 2013 by in Ibikorwa

umukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Kirehe aratangaza ko Inyubako z’amashuri mu zigeze kure zubakwa, ibi bikaba bizafasha abarimu n’abanyeshuri mu myigire yabo ya buri munsi.

Hatsindintwari Teresiphore umukozi mu karere ka Kirehe ushinzwe uburezi avuga ko inyubako zitandukanye z’ibyumba by’amashuri biri kubakwa zigeze kure. akaba avuga ko izi nyubako ari ibyumba by’amashuri  46, aho avuga ko bigeze kuri 95% akomeza avuga ko mu karere ka Kirehe bateganyije kubaka amacumbi y’abarimu 12 akaba ageze kuri 82% bakaba bari kubaka n’ubwiherero 104, aho avuga ko inyubako zigeze kukigereranyo cya 78%.

Uyu mukozi ushinzwe uburezi mu karere ka Kirehe avuga ko imbogamizi kuri ubu bafite kugira ngo inyubako zibe zarangira ari uko abaturage badatanga imisanzu neza kugira ngo babe barangiza inyubako mu buryo nyabwo.

Mu karere ka kirehe kimwe n’ahandi mu Rwanda bari mu gikorwa cyo kubaka amacumbi y’abarimu mu rwego rwo kugira ngo babe bakoroherezwa mu myigishirize yabo.

Mu karere ka Kirehe kuri ubu abari barataye amashuri baragarutse, aho abana 1368 bari barataye ishuri kuri ubu abeshi bagarutse mu mashuri, ibi bikaba byaraterwaga n’imyumvire mike y’ababyeyi babakuraga mu mashuri hamwe no kuba hari abagaburirwaga bigahagarara ubu bakaba barongeye kugaruka ku ishuri.

 

Tags: , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>