Burera: Ubuyobozi bushishikariza ababyeyi gutangiza abana babo muri 12YBE
Posted on February 19, 2013 by admin in Imyitwarire
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bukomeza gushishikariza ababyeyi bo muri ako karere kujyana abana babo kwiga mu mashuri y’ibanze y’imyaka 12 (12YBE) kuko abayigamo biga kandi bagatsinda nk’abandi banyeshuri biga mu yandi mashuri ya “Internat”.
Ubu buyobozi butangaza ibi mu gihe hari bamwe mu babyeyi bo muri ako karere badashishikarira kujyana abana babo kwiga mu mashuri y’imyaka 12 bakeka ko yaba adatanga ubumenyi.
Hari na bamwe mu babyeyi batishoboye baba bafite abana batsindiye kujya kwiga mu mashuri yisumbuye, bakabura ubushobozi bwo kubarihira ariko ntibagire umuhate wo kujya kubatangiza muri 12YBE ahubwo bakajya kwaka inkunga hirya no hino kuburyo iyo bayibuze abana babo bashobora kwicara ntibige.
Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, abwira abanyaburera ko 12YBE aribo yubakiwe akaba ari iyo mpamvu abana babo bagomba kuyigamo.
Nta mwana ugomba kwicara mu rugo atiga kandi amashuri y’imyaka 12 ahari nk’uko Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere abivuga.
Akomeza abwira ababyeyi bo mu karere ka Burera ko abanyeshuri biga mu mashuri y’imyaka 12 batsinda neza ibizamini bisoza ikiciro ruzange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) kimwe n’abanyeshuri biga mu bigo bisanzwe bya “internat”.
Yongera ho ko abanyeshuri benshi bo mu karere ka Burera batsinze ibizamini bisoza ikiciro rusanze cy’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012 baturutse muri 12YBE.
Kuri ubu abanyeshuri bo mu karere ka Burera biga muri 12YBE bagera ku bihumbi umunani n’abanyeshuri 126. Abo banyeshuri bose biga muri ayo mashuri ari mu mirenge 17 igize akarere ka Burera.
Hari imirenge ifite 12YBE ebyiri ndetse n’eshatu. Bongereye ibyuma by’ayo mashuri kuburyo ubu bafite ibyumba bigera kuri 91, amacumbi y’abarimu 17 ndetse n’ubwiherero 164 mu karere kose.




