May 19, 2013

Rwanda | Ruhango: Mutarama irarangira amacumbi y’abarimu amaze kuboneka

Posted on January 17, 2013 by in Umwarimu

Aha ni mu murenge wa Mwendo nibwo imirimo yo kubaka amacumbi y’abarimu igitangira

Aha ni mu murenge wa Mwendo nibwo imirimo yo kubaka amacumbi y’abarimu igitangira

Guverineri w’intara y’amajyapfo Munyantwari Alphonse, aravuga ko imirimo yo kubaka amacumbi y’abarimu igeze kure ngo akaba yizera ko mu mpera z’uku kwezi azaba yamaze kuzura mu karere ka Ruhango ndetse no mu tundi turere tugize iyi ntara.

Ubwo yasuraga akarere ka Ruhango tariki ya 04/01/2013 areba aho imyubakire y’amacumbi y’abarimu igeze, Munyantwari yavuze ko iyi mirimo izarangirana n’ukwezi kwa Mutarama.

Yagize ati “murabona hari hamwe bamaze kuyakinga, aho bitarakemuka turimo gusaba abayobozi b’uturere kugirango bashyiremo imbaraga iyi mirimo ive munzira”

Tariki ya 11/01/2013, ubwo twazengurukaga mu mirenge imwe igize akarere ka Ruhango, wasangaga aribwo iyi mirimo yo kubaka amacumbi y’abarimu igitangira.

Iyo uganiriye n’abakurikiranira hafi inyubako z’aya macumbi, bahamya ko iyi mirimo ikiri kure kuko ngo nibura bisaba andi mezi Atari munsi y’atandatu kugirango abe arangiye.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko idindira ry’iyi mirimo byatewe no kubura ibikoresho birimo nk’amatafari, gusa ubu ngo ibikoresho byose bimaze kuboneka bakaba bizeza abantu ko iyi mirimo igiye kwihutishwa.

Biteganyijwe ko buri murenge uzajya wubuka icumbi rimwe rizajya ribamo abarimu bagera ku munani.

 

 

 

Tags: , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>