May 23, 2013

Rwanda | GISAGARA: NYANZA BAKOZE INTEBE IFASHA ABAFITE UBUMUGA MU BWIHERERO

Posted on January 31, 2013 by in Ibikorwa

Abafite ubumuga, bakunze kwirengagizwa muri gahunda nyinshi zikorwa n’abantu, aho usanga inyubako nyinshi zitaragenye aho abafite ubumuga bazajya banyura n’ibindi byinshi bakwifashisha, ibi bikababera imbogamizi nk’uko RUSIHA Gaston perezida w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga mu gihugu abivuga. Abaturage bo mu karere ka Gisagara batangiye gushaka uburyo bakorohereza abafite ubumuga mu bintu bimwe na bimwe bakaba barabanje kubashakira uburyo bworoshye bwo kujya mu bwiherero.

Mu rwego rwo gushakira ibisubizo zimwe mu nzitizi z’abafite ubumuga, Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Murenge wa Nyanza ho mu Karere ka Gisagara yakoze intebe yifashishwa n’abafite ubumuga bw’ingingo mu gihe cyo kujya mu bwiherero (toilet), hakaba hanifuzwa ko n’abandi babafatiraho urugero.

GISAGARAUmuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu Murenge wa Nyanza avuga ko iki  gikorwa bagitekereje nyuma yo kubona umwe mu bana bafite ubumuga wagorwaga cyane no kujya mu bwiherero.

Nyuma yo kubona insanganyamatsiko yakanguriraga abantu kugabanya inzitizi z’abafite ubumuga, bahise bakemura icyo kibazo bakoresheje ibikoresho bihendutse biboneka muri ako gace. Bakoresheje intebe yegamirwa bayikatamo umwenge munini aho umuntu yicara, maze bayishyira ku mwenge w’ubwiherero busanzwe, bigafasha abafite ubumuga batagize ikibazo na kimwe. Iyi  ntebe kandi ngo inafasha n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Petero Habakubana, umwe mu bafite ubumuga avuga ko iki gikorwa ari cyiza, ndetse ko nawe mu rugo iwe agiye gukoresha nk’iyi ntebe kuko nawe yajyaga aterwa ikibazo no kujya mu bwiherero, ariko kandi akanagira inama bagenzi be kujya bitabira no kuyigirira isuku cyane.

RUSIHA Gaston perezida w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga mu gihugu, ubwo yari mu murenge wa Nyanza kuri uyu wagatandatu ushize, yashimye akarere ka Gisagara uburyo kari imbere mu kwita ku babana n’ubumuga, asaba buri muntu wese ko yaba inyumwa ku bandi mu guca akato gakorerwa ababana n’ubumuga kandi anasaba ko ibikorwa nk’iki byo kubitaho byakomeza bikagera kuri bose.

Ati “Haracyari imbogamizi zimwe na zimwe mu kwita ku babana n’ubumuga, ariko ntiducike intege kuko ibimaze kugerwaho nabyo ni byiza, kandi tuzakomeza gukora ubuvugizi n’ibindi bizaza. Ibikorwa byo kwita kufite ubumuga bikomeze kugira ngo nabo babashe kwibona mu muryango nyarwanda.”

Mu murenge wa Nyanza bamuritse ibikorwa bitandukanye bagezeho byo gukemura inzitizi z’abafite ubumuga birimo inzira z’utugare tw’abafite ubumuga ku bigo by’amashuri no ku kigo nderabuzima cya Kigembe bivurizaho.

 

 

 

Tags: , , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>