May 23, 2013

Rwanda | Rutsiro : Amarushanwa mu bana agamije kugira ngo basabane kandi bakine ari benshi.

Posted on October 5, 2012 by in Imikino

Rutsiro  Amarushanwa

Mu karere ka Rutsiro hateguwe imikino rusange y’abana bari munsi y’imyaka 17 biganjemo abanyeshuri bo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), ikaba ari imikino igamije kubafasha gusabana bagakina ari benshi kandi bagakina imikino myinshi itandukanye.

Ayo marushanwa arakorwa mu mikino itandukanye yitabiriwe n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa. Muri iyo mikino harimo Volleyball, Basketball, Football, Handball ndetse n’iyo gusiganwa ku maguru (athlétisme) icyakora yo ikaba yarabaye mbere ho gato.

Imirenge yashyizwe mu matsinda ane mu rwego rwo koroshya imikino hakurikijwe imiterere y’akarere. Itsinda rya mbere rigizwe n’imirenge ya Kivumu, Nyabirasi na Kigeyo. Itsinda rya kabiri rihuje imirenge ya Ruhango, Boneza, Musasa na Mushonyi. Itsinda rya gatatu rigizwe n’imirenge ya Gihango, Murunda na Mushubati na Mukura, naho itsinda rya kane rigizwe n’imirenge ya Rusebeya na Manihira.

Imikino ihuza amakipe mu matsinda, ku wa gatatu tariki ya 03/10/2012 yari igeze muri ½ cy’irangiza, bikaba biteganyijwe ko ku wa gatandatu tariki ya 06/10/2012 ari bwo hazakinwa imikino ya nyuma izahuza amakipe yabaye aya mbere mu matsinda.

Gahunda y’imikino mu mashuri agize akarere ka Rutsiro yatangiye mu mwaka wa 2006, gusa buri mwaka hakaba hagenda hazamo agashya. Umwaka ushize amarushanwa yitabiriwe n’abana bafite imyaka munsi ya 18, none uyu mwaka abari kurushanwa ni abafite imyaka iri munsi ya 17.

Utwo dushya akarere kadukura kuri federasiyo y’amashuri ku rwego rw’igihugu, bigakorwa ku rwego rw’akarere, kugera no ku rwego rw’intara.

Aya marushanwa y’abafite imyaka iri munsi ya 17, aje akurikira ay’abari bafite hejuru ya 17 yarangiye mbere, kuri ubu bikaba biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha hazakurikiraho amarushanwa y’abafite munsi y’imyaka 15. Nyuma yaho bitarenze tariki ya 21cyangwa 22 z’uku kwezi kwa cumi hazakurikiraho imikino yo mu mirenge y’abana bafite munsi y’imyaka 11.

Bigirimana Anastase, umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu karere ka Rutsiro, avuga ko intego y’aya marushanwa ari ukugira ngo abana basabane kandi bakine ari benshi. Ibi bikaba bitandukanye n’ibyabagaho mbere kuko batoranyagamo ikipe imwe mu karere ikagenda ihagarariye akarere. Ariko ubu harimo ibyiciro byinshi, kugira ngo abana babashe gukina ari benshi kandi bakine imikino myinshi itandukanye.

Bamwe mu banyeshuri bitabira iyi mikino bavuga ko itabangamira amasomo yabo ahubwo ko ibafasha kuruhuka, imyigire yabo ikabasha kugenda neza.

 

 

Tags: , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>