Rwanda | rusizi: habaye igikorwa cy’urukundo cyakozwe n’abanyeshuri basura abarwayi.
Posted on October 30, 2012 by admin in Imyitwarire
Kuwa 26/10/2012, itsinda ry’abanyeshuri 20 b’abakristo b’itorero Anglican biga mu kigo cya JILL Barham riyobowe n’umuyobozi wabo ushinzwe imyitwarire bakoze igikorwa cy’urukundo, aho basuye abarwayi 12 batagira kirengera bo mu bitaro bya Gihundwe.Mu byo babashyikirije harimo imyambaro, ibitunga umubiri byiganjemo imbuto, inkweto ,amasabune bigeretseho n’amasengesho.
Ubwo bakoraga iki gikorwa cy’urukundo n’impuhwe basura abarwayi batishoboye bo muri ibi bitaro bya Gihundwe, aba banyeshuri basengera mu itorero Anglican, uwo basuraga wese babanzaga kumuganiriza amagambo y’ihumure banamusengera, ibyo bigakurikirwa no kumuha ibitunga umubiri ndetse n’imyambaro. Muri aba basuwe bagera kuri 12 baturuka hirya no hino mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi na Nyamasheke bose bishimiye umutima mwiza bagaragarijwe kuko benshi muri bo batabonaga ababageraho bitewe no guturuka kure.Gusa nubwo wabonaga bababaye cyane ariko bagerageje kugaragaza ibyishimo bagize.
Mme KABAGWIRA Consessa, umuyobozi waje abaherekeje ,ushinzwe imyitwarire yabo ndetse akabafasha no mu buryo bw’umwuka muri icyo kigo cya JILL Barham yatangaje uko batekereje icyo gikorwa biturutse kumutima w’impuhwe gusa kuko abasuwe batari bafite nisano namba bahuriyeho.
Yagize n’icyo yisabira Abanyarwanda muri rusange , aho avuga ko gusura umurwayi atari ukuba ufite icyo ujyanye gusa ahubwo ushobora no kumuganiriza gusa bityo akaba yakira.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ibitaro nabo bishimiye iki gikorwa cy’urukundo aba bana bagaragaje, aho avuga ko ibi byabagaragarije ko bafite uburere bwiza abo bana bafite. Gusa nawe akomeza avuga ko bakunze kugira ibibazo by’abarwayi bari mu rwego nk’urwo, mu byo babafasha bagerageza kwikora ku mufuka nk’abakozi baba babana nabo umunsi ku munsi bakagira icyo babafasha nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’ibitaro Dr Placide NSHIZIRUNGU.
Mu byo aba banyeshri bavuga ni uko iki gikorwa kitagarukiye aha ahubwo bazagikomeza kuko mu gihe babifitiye ubushobozi kandi n’ubuyobozi bwabo bubifashamo bazabikora. iki kigo kigamo abana 594, harimo abakobwa 504 n’abahungu 90. Aba basuye abarwayi ni abanyeshuri 20 b’abakirisito bo mu itorero Anglican.



