May 22, 2013

Rwanda | RUSIZI: ABARIMU BAHIMBAWE MU BIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI WABO

Posted on October 6, 2012 by in Umwarimu

Kuri uyu wa gatanu

Kuri uyu wa gatanu, tariki 5 ukwakira 2012 mu mirenge yose igize u Rwanda hizihijwe umunsi mukuru w’umwarimu. By’umwiharikko mu murenge wa gihundwe ibyo birori byasusurukijwe n’imbyino z’abanyeshuli. Mu ijambo ryahavugiwe hibanzwe cyane ku kwishyira hamwe ngo kuko aribyo byateza imbere umwarimu kurutaho. Mu mbogamizi  umwarimu ahura nazo ngo harimo no kutabona umwanya wo  gukoresha inguzanyo mu  n’ubucuruzi. Ikindi ngo mwarimu  yagombye kuba yihesha agaciro kandi atanga urugero aho ari hose.

Muri ibyo birori wabonaga abarimu bose  banezerewe kandi bari babyitabiriye. Byasusurukijwe na bamwe mu bana barera, babatuye n’umuvugo ushima ibigwi bya mwarimu banasabira mwarimu ko mukumuteza imbere  nawe yahabwa ikinyabiziga.

Muri ibi birori kandi hanahembwe umwarimu wabaye indashyikirwa mu Murenge wa Gihundwe ahabwa inka.  Bwana Mbonabucya Valens wahembwe, mu ijambo rye yagarutse kuri zimwe mu mbogamizi umwarimu ahura nazo mu iterambere anasaba ko inka ihabwa mwalimu w’indashyikirwa yajya ihabwa buri kigo cy’ishuri maze ikigo nacyo kikoroza abarimu bacyo uko umwaka utashye ngo kuko abarimu bose ari indashyikirwa. Yanasabye bagenzi be guharanira ko abo barera batera imbere kuko aribo   umusaruro wa mwarimu ugaragarira ho.

Mu kiganiro yatanze uhagarariye uburezi ku rwego rwe’umurenge wa gihundwe bwana Sinabajije Alphonse yagarutse ku iterambere rya mwalimu ariko abasaba cyane cyane ko bajya baba intanga rugero aho bari hose kuko aribyo biranga umurezi nyawe.

Mu ijambo rye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe Muganga Alain Emmanuel, yongeye gusaba abarimu kujya bibumbira mu makoperative, ngo kuko aribyo byabafasha kwiteza imbere. Yongeye gushima kandi ubwitange n’umurava ndetse ubufatanye bagaragariza ubuyozi muri gahunda za Leta.

Nyuma y’ibyo birori abarimu bo mu murenge bakoze ubusabane ndetse bacinya n’akadiho.

 

 

 

Tags: , , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>