Rwanda | Ruhango: umubano wa Rhenanie Palatinat n’aka karere watumye kazamuka mu iterambere
Posted on October 13, 2012 by admin in Ibikorwa
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buravuga ko mu myaka 30 ishize bafitanye umubano n’intara ya Rhenanie Palatinat yo mu gihugu cy’Ubudage bamze kugera ku bikorwa byinshi bakesha uyu mubano.
Uyu mubano w’igihe kirekire intara ya Rhenanie Palatinat imaze igirana n’u Rwanda, akarere ka Ruhango ko gasa nk’aho gafite umwihariko kuko muri iyi ntara hari uturere tubiri dufitanye umubano wihariye n’akarere ka Ruhango.
Utu turere tubiri two mu ntara ya Rhenanie Palatinat dufitanye umubano wihariye n’akarere ka Ruhango ni akarere ka Landau na Mending.
Utu turere tukaba duherutse gusurwa n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier mu rwego rwo kuzamura imibanire y’utu turere.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango w’ungirije ushinzwe imari n’iterambere Twagirimana Epimaque, avuga ko umubano w’iyi ntara umaze gutuma kakarere ka Ruhango kagera ku bikorwa byinshi cyane cyane mu mirenge itanu yagiye y’ubakwamo ubumba by’amashuri.
Jerome Nshimyumuremye, ni umuyobozi w’ishuri ry’isumbuye rya Ruhango, nawe ashimangira ko umubano wabo n’intara ya Rhenanie Palatinat, watumye uburezi butera imbere.
Agira ati “ dore ubu bamaze kutwubkira sale abanyeshuri bariramo yatwaye hafi miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda, badukemueriye ibibazo by’amazi byari biduhangayikishije baduha ivomo, baduhaye imashini za mudasobwa zigera kuri 15 n’ibindi byinshi”
Ministiri ushinzwe imitegekere, siporo n’ibikorwaremezo muri iyo ntara, Roger Lewentz ari kumwe n’itsinda ry’abantu 30 baje mu Rwanda kureba ibikorwa bateramo inkunga, yavuze ko bashimishijwe n’uburyo inkunga batanga ikoreshwa mu myaka 30, yizeza ubuyobozi bw’akarer ka Ruhango ko umubano wabo uzakomeza kandi ukaba ugiye kurushaho gutera imbere.





