Rwanda | Rubavu: batangiye gutegura abayobozi beza mu urubyiruko rwiga
Posted on October 16, 2012 by admin in Ibikorwa
ikigo cyita k’urubyiruko cyo Mu karere ka Rubavu, Vision jeunesse nouvelle cyatangiye gutegura urubyiruko kuba abayobozi beza baharanira amahoro hamwe no gutanga ibitekerezo babinyujije mu marushanwa y’ibigo by’amashuri afite insanganyamatsiko zubaka amahoro.
Nkuko Dusabimana Emmanuel yabidutangarije ngo bahitamo gushishikariza urubyiruko gutekereza no gukora ubushakashaka ku mahoro kugirango bashobore kubikurana no kugira icyerekezo cyo gutanga ibitekerezo byubaka, bikazafasha urubyiruko rwiga mu mashuri gukura batekereza inshingano igihugu kibategerejeho.
Umwe mubabaye abambere mu marushanwa mu biganiro byo kubaka amahoro Mwemezi Safina Emmanuel wiga mu Iseminali nto yo ku Nyundo, yatangaje ko amarushanwa yo kuvugira muruhame kubyubaka amahoro byatumye nibura asoma ibitabo 33 bifite inkuru zitandukanye, bigatuma atsinda inshuro 3 nubwo avuga ko ikimushimisha ari uburyo ibitekerezo bye bitegwa amatwi akumva afite icyizere mu gihe kizaza.
Iyi gahunda ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko ifasha urubyiruko gutegura uruhare rwabo mu miyoborere y’igihugu ndetse bakumva n’umwenda bafitiye igihugu bacukumbura ibibazo gifite kugira ngo babishakire igisubizo aho kwiga nta cyerekezo.
Vision Jeunesse Nouvelle ivuga ko uko amarushanwa yiyongera n’urubyiruko rwitabira gusoma kugira rutsinde amarushanwa, cyane ko n’abayatsinda babanza gukora ubushakashatsi bw’ibitekerezo byubaka mu bitabo bitandukanye bagendeye kubitekerezo by’abantu bakomeye babaye ku isi.



