May 21, 2013

Rwanda | Rubavu: amashuri yatangiye kumurikira ababyeyi ibyo yigisha

Posted on October 2, 2012 by in Ibikorwa

Ishuri ryitiriwe mutagatifu Wensisilas APEFOC-Kanama ryatangije ibikorwa byo kuzajya bimurikira ababyeyi b’abana ibyo bigisha n’ibikorerwa mu kigo kugira ngo ababyeyi bamenye uko abana babo bitabwaho nibitagenda neza bishobore kuba byagibwaho inama uburezi bushobore gutera imbere.

Iyi nimwe muri gahunda iri shuri ryihaye nyuma y’uko hari ababyeyi bohereza abana ku mashuri ntibabakurikirane, kandi uburere bw’umwana bukwiye kuba hagati y’umubyeyi n’ishuri.

Nkuko Kwima Sixbert umuyobozi w’ishuri abitangaza ngo guhura n’ababyeyi n’abayobozi hamwe n’abandi bafite aho bahurira n’uburezi bituma uburere mu ishuri bugenda neza ndetse n’ababyeyi bagakurikiranira hafi ibyo abana bigishwa. Avuga ko ishuri rimaze kurenga imbibe zo kwigisha ahubwo rikagira n’uruhare mubikorerwa hanze y’ikigo biciye mu mpano abanyeshuri bifitemo.

Biturutse mu biganiro ishuri rigirana n’ababyeyi n’abandi barigana rimaze gushinga radiyo isusurutsa abanyeshuri ndetse bakagira n’ibinyamakuru bisohoka bikajya hanze y’ikigo byigisha ku iterambere n’imibereho myiza, bigafasha abana kumva neza ibyo biga babinyujije mu mpano bafite.

Ishuri rya APOEFOC ryashinzwe  mu mwaka w’ 1991 rikaza gutwikwa nabacengezi muri 1998 rimaze kwiyubaka kandi rishobora gutanga uburere bwiza, nkuko Sebikari Jean umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama abitangaza ngo abanyeshuri barererwamo nta kibazo bagirana n’ubuyobozi birimo nko gufatirwa mutubari, kunywa ibiyobyabwenge n’indi mico mibi iranga urubyiruko rumwe na rumwe.

yashimye ishuri kuba rihugura abaturage ribinyujije mu nyandiko rwandika, amakuru batangaza kuri radio yabo, hamwe n’ibikorwa byo gusura amakoperative bakayigisha imikorere myiza.

Kwima, umuyobozi w’ishuri avuga ko kwigisha hagamijwe ko umwana atsinda ariko adashobora gukoresha m’ubuzima busanzwe ibyo yiga nta mumaro ahubwo bitaye ko abana bashobora gushyira mubikorwa ibyo biga.

 

Bwanakweli Ngabo Bondouin umugenzuzi w’uburezi mu ntara y’uburengerazuba avuga ko amashuri yose yagombye kurebera kuri iri shuri kugira ngo ibyigishwa bishyizwe mubizima busanzwe kandi abanyeshuri bashobore kwivumburira impano bafite bashobore kuzikoresha, nkuko iri shuri ribikora rigatuma abanyeshuri barangiza bazi icyo bifitemo bakurikira.

 

 

 

 

Tags: , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>