Rwanda | Nyanza : Abana batiga n’abataye ishuli akabo kashobotse
Posted on October 19, 2012 by admin in Imyitwarire
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi, Dr Harebamungu Mathias araburira ababyeyi bafite abana batiga n’abataye ishuli ndetse nabo ubwabo ko mu ntangiriro z’umwaka w’amashuli wa 2013 bazakorerwa umukwabo wo kubasubiza kwiga.
Ibyo yabivugiye mu karere ka Nyanza mu nama yagiranye n’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuli yose yo mu turere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi yabereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo tariki 18/10/2012.
Abana batiga n’abataye ishuli nta cyizere batanga cy’ejo hazaza yaba ku giti cyabo ndetse no ku gihugu cyababyaye muri rusange usibye gutanga isura mbi ku muryango nyarwanda.
Dr Harebamungu Mathias asanga nta mpamvu n’imwe ikiriho yabuza umwana w’umunyarwanda kwiga. Ati : “ Nk’ubu mu gihugu cy’u Rwanda abana ntibagikora urugendo rurerure bajya kwiga kure y’iwabo kuko hafi yabo uhasanga amashuli y’inshuke, abanza, ayisumbuye, kaminuza n’amashuli makuru”
Hejuru y’ayo mashuli hari n’andi yigisha imyuga ashobora kugirira abana akamaro mu mibereho yabo ya buri munsi batarinze kuvamo ibirara n’ibyomanzi ngo bandagare nk’uko yakomeje abivuga.
Mbere y’uko intangiriro z’umwaka w’amashuli wa 2013 ugera ngo abana batiga n’abataye ishuli batangire gukorerwa umukwabo aho bari hose Dr Harebamungu Mathias yasabye abo bireba bose gushyigikira iyi gahunda yo kubasubiza mu ishuli. Nyuma y’icyo gihe umubyeyi wese bizagaragara ko hari umwana yisigarije mu rugo iwe atamujyanye kwiga azabiryozwa.
Abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuli bari muri iyo nama nabo basabwe kugira utugeso tumwe na tumwe bazibukira yise ko dufite uruhare mu gutuma abana bazinukwa kwiga. Utwo tugeso nk’uko twavuzwe ngo hari bamwe mu barimu usanga batameranye neza n’abana bigisha bakabagendaho bitwaje ububasha babafiteho.
Muri bo ngo ntawukwiye kwitwara nk’umushinjacyaha uhora ujondora amakosa y’abana agamije kubahesha ibihano bikageza n’ ubwo ababuza amahwemo maze bikabatesha ishuli.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi, Dr Harebamungu Mathias yifashishije urugero yagize ati: “Nk’umuntu wize imibare agashingwa imyitwarire y’abanyedshuli ibyo bintu koko byahurira he? ’’
Mu bigo by’amashuli bimeze gutyo ngo nta cyizere yabagirira ko abanyeshuli bahuye n’ikibazo gikeneye ubujyanama bagishakira bo ubwabo ibisubizo birambye.
Yasabye ko mu gihe habaye nk’icyaha gikozwe n’umunyeshuli umuyobozi w’ikigo asabwa guhita abimenyesha inzego z’umutekano zikamufasha muri icyo kibazo.
Igitangaje ngo siko bamwe babikora ku bigo by’amashuli yabo ahubwo iyo habaye ikibazo usanga bigize abagenzacyaha n’abashinjacyaha bikarangira birukanye umunyeshuli bakirangiriza ikibazo mu buryo Dr Harebamungu Mathias yise ko buba bunyuranye n’amategeko.




