May 22, 2013

Rwanda | Nyamirama: Televiziyo abarimu bitwaye neza bahembwe zizabafasha gutegura neza amasomo

Posted on October 31, 2012 by in Umwarimu

Nyamirama Televiziyo abarimuAbarimu bigisha mu bigo by’amashuri yisumbuye n’abanza yo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza bitwaye neza baherutse guhembwa televiziyo. Abo abarimu bavuga ko televiziyo bahembwe zabavanye mu bwigunge kuko basigaye bareba ibibera hirya no hino mu gihugu, bikabafasha gutegura neza amasomo bigisha nk’uko Mutumwinka Alphonsine wigisha mu kigo cy’amashuri abanza cya Shyogo abivuga.

Hari amakuru ashobora gufasha abarimu mu masomo basanzwe bigisha abanyeshuri batajyaga babona ku buryo bworoshye, cyane cyabe ay’u Rwanda. Ubu ngo basigaye bayareba kuri televiziyo akandi akabagirira akamaro kanini cyane cyane mu masomo y’ubumenyi bw’isi nk’uko Mutumwinka akomeza abivuga.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirama bwari bwahembye abarimu icumi bitwaye neza bo mu bigo by’amashuri bitandukanye tariki 05/10/2012, umunsi bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umwarimu. Muri buri kigo cy’ishuri hari hatoranyijwe umwarimu umwe, atoranywa n’abarimu bagenzi be.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama Bizimana Claude, avuga ko bitoroshye kubona igihembo mwarimu yahabwa bitewe n’ubwitange agira mu kazi ke ka buri munsi. Avuga ko kugurira abo barimu za televiziyo ari nk’ikimenyetso kugira ngo babone ko ubuyobozi bubari inyuma.

N’ubwo umuyobozi w’umurenge avuga ko kubaha izo televiziyo ari nk’ikimenyetso, abarimu bazihawe bavuga ko ziri kubagirira akamaro kanini, by’umwihariko kubavana mu bwigunge no kubafasha gutegura neza amasomo bigisha, ahanini babifashijwemo n’amawe mu makuru bareba kuri televiziyo.

Kugeza ubu benshi mu barimu ngo bafite umuhigo wo kuzatwara igihembo cy’umwaka utaha.

 

Tags: , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>