Rwanda | Nyamagabe: Abarezi basabwe guhindura imyumvire mu birebana no kwikorera.
Posted on October 13, 2012 by admin in Umwarimu
Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umurezi wijihijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 12/10/2012 mu murenge wa Gasaka wo mu karere ka Nyamagabe, abarezi basabwe guhindura imyumvire mu birebana no kwikorera ngo kuko ari ryo pfundo ryo kugera ku iterambere nk’uko babisabwe na Sibomana Innocent, ushinzwe uburezi mu karere ka Nyamagabe.
Abarezi bo mu murenge wa Gasaka basabwe kwigirira icyizere, bagahinduka mu bitekerezo bakikuramo kumva ko mwarimu ntacyo yashobora kwikorera, maze bakihesha agaciro.
Sibomana yagize ati: “twe kwisuzugura ngo twumve ko mwarimu ntacyo yashobora kwikorera. Iri niryo terambere rya mbere rishingirwaho iry’ubukungu rikaza rifatiraho, kuko utateye imbere mu mutwe ntiwatera imbere mu bukungu”.
Yabasabye kuzakora urugendoshuri bagasura abarezi bagenzi babo bateye intambwe biteza imbere hirya no hino mu tundi turere, maze nabo bakagaruka batera ikirenge mu cyabo, bakayoboka umwalimu Sacco ikabaguriza maze nabo bakiteza imbere.
Mu magambo ye, Sibomana yagize ati: “mureke twe kugendera ku mushahara wa mwarimu wonyine kuko nta kintu watugezaho. Abo mubona bose bakora ntibaba bakoresha ayabo”.
Abafite udushinga duto duto batangiye bagamije kwiteza imbere bashimiwe ngo kuko mu minsi mike tuzaba tumaze kugira icyo tubagezaho, banasabwa kutazajya batekereza imishinga ngo bahite bumva ko bazahomba.
Kuba abarezi bagira igihe gito batari mu kazi ngo ni imwe mu mbogamizi zituma batabasha gukora imishinga ngo kuko batabibonera umwanya nk’uko Mukantagara Perpetue wavuze mu izina ryabo yabitangaje.
Yavuze ko usanga bamara igihe kinini imbere y’abana, bataha bakajya gutegura amasomo no gukosora imyitozo, igihe gisigaye bakagiharira kwita ku bana babo bityo imishinga ikaburirwa umwanya. Yasabye ko babafasha maze bakajya bakora ingunga imwe bityo uwigishije mu gitondo nimugoroba ntagaruke, uwo mwanya akawukoresha yiteza imbere.
Yagize ati: “twebwe kubera abana baba baturi imbere ntibyashoboka, nijoro nabwo urataha ugatekereza ku isomo uzatanga ejo, ugatekereza kuri wa mwana watsinzwe,….twifuza ko umwarimu yajya akora ingunga imwe, akabona umwanya wo gukurikirana wa mushinga kuko iyo utawukurikiranye wungura wa mukozi wawe”.
Sibomana yabasobanuriye ko kuba bagira umwanya muto bitababuza gukora imishinga kuko abayikora bose bataba babyikoreramo, ahubwo bagira umwanya wo gukurikirana abakozi gusa.
Umunsi wahariwe abarezi ngo ukwiye kuba umwanya wo kureba uko bakoze n’uko bazakora mu minsi iri imbere, abarezi bakaba basabwe kurushaho gushyira imbaraga mu burezi no mu kwiteza imbere.
Muri uyu muhango kandi abarezi bo muri uyu murenge bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bashimiwe aho bamwe bahawe amagare, undi umwe agahabwa inka.
Ubusanzwe umunsi w’umurezi wizihizwa tariki ya 05/10/2012, mu murenge wa Gasaka ukaba utari wizihijwe kubera urupfu rw’umwe mu barezi wayoboraga ishuri rya SOS Gikongoro witabye Imana, uwo munsi ugahuza no kumushyingura, ibi birori bikaba byanatangijwe hafatwa umunota umwe wo kumwibuka.



