Rwanda | Nyabihu: Ubujiji bw’ababyeyi nibwo bwatumaga ahanini abana bacikiriza cyangwa bakava mu mashuri
Posted on October 4, 2012 by admin in Imyitwarire
Inama nyinshi ku bigo by’amashuri ziraba zishishikariza abana gukunda ishuri kuko ariwo murage wabo mwiza w’ahazaza
Nyuma y’aho bigaragariye ko abana bagera kuri 878 ari bo bataye ishuri mu mwaka washize wa 2011,kandi ngo ahanini icyatumye bata ishuri akaba ari ubujiji bwa bamwe mu babyeyi,mu karere ka Nyabihu hafashwe ingamba zo guca burundu ikibazo cy’abana bava mu mashuri nk’uko Nkera David ushinzwe uburezi yabidutangarije.
Ushinzwe uburezi mu karere ka Nyabihu Nkera David,avuga ko kuri iki gihe ishuri ari umurage mwiza umubyeyi yagombye kuraga umwana we. Gusa ngo ikibabaje hari ababyeyi bagifite imyumvire mibi ku buryo usanga aribo ubwabo bagira uruhare mu gutuma abana babo bava cyangwa bagacikiriza amashuri. Yongeraho ko bene iyo myumvire atari myiza kuko umubyeyi aba yishe ahazaza h’umwana we kandi ari we wakagombye kumufasha mu kuhategura.
Ababyeyi bakaba aribo bakagombye no gufata iya mbere mu gukebura n’umwana igihe nawe ubwe yaba afite imyumvire yo kudakunda ishuri,bakagira uruhare mu kumwumvisha akamaro karyo mu buzima bwe bw’ahazaza. Gusa ikibabaje ni uko usanga hari ababyeyi babo batamenya agaciro k’ishuri bakagira uruhare mu gutuma abana babo baricikiriza cyangwa barivamo.
Mu rwego rwo guca imyumvire nk’iyo mu babyeyi hari ingamba zafashwe. Nkera David avuga ko buri gihembwe haba inama y’uburezi kugirango bakurikirane uko abana bitabiriye ishuri n’ibibazo byagiye biboneka. Ku mashuri naho kandi ngo haba inama zihuza ababyeyi n’abarezi bakaganira ku myigire y’abana n’icyakorwa ngo irusheho kuba myiza.
Uretse ku mashuri,ngo no ku mirenge haba inama z’uburezi,hagatangwamo ubukangurambaga ku babyeyi mu gukurikirana imyigire y’abana babo ndetse no kurushaho kubashishikariza kwiga aho kuba ba nyirabayazana bo kubakura mu mashuri. Ingamba ikimeye yafashwe akaba ari ugukurikirana abana n’imyigire yabo umunsi ku munsi kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’abacikiriza cyangwa bakava mu mashuri.
Ushinzwe uburezi avugako bibabaje ahanini kubona ubujiji bw’ababyeyi aribwo buza ku isonga mu gutuma abana babo bava mu mashuri. Nyamara kandi ngo mu mashuri menshi usanga ababyeyi ntacyo bishyura bigira ubuntu,umubyeyi akaba asabwa gusa gukangurira umwana we kwitabira ishuri no kumukurikirana.
Ku babyeyi bagaragayeho kuba ba nyirabayazana bo gutuma abana babo bava mu mashuri,ngo bahabwa inama n’ubukangurambaga binyuze mu nama z’uburezi,zaba izibera ku mirenge,ku mashuri n’ahandi. Ngo ikiba kigamijwe ni ukubumvisha ibyiza by’ishuri no kubakangurira kuba umusemburo wo gutuma abana babo bitabira. Igihe hari ababyeyi bananiranye bagakomeza imyumvire mibi yo kuvana abana mu mashuri, Nkera David ushinzwe uburezi avuga ko hari amande yabateganirijwe yashyizweho n’inama njyanama y’akarere ka Nyabihu. Gusa akaba asaba ababyeyi kuraga umurage mwiza uzagirira akamaro abana babo mu gihe kizaza ariwo wo kugana ishuri.




