May 22, 2013

Rwanda | Ngoma:Abavuye iwawa barizeza umuryango nyarwanda ko bagiye kuba igisubizo aho kuba ikibazo

Posted on October 4, 2012 by in English, Imyitwarire

NgomaAbavuye iwawa

Urubyiruko rugera kuri rwo mu karere ka Ngoma, rugera 17 rwabaga I Wawa baravuga ko bahindutse nyuma yo kwigishwa indangagaciro y’ umunyarwanda bafashe umwanzuro wo kureka ibiyobyabwenge bakaba igisubizo aho kuba ikibazo muri societe.

Uru rubyiruko rwabivuze kuri uyu wa29/09/2012ku biro by’ akarere ka Ngoma ,imbere y’ababyeyi ubwo rwari rugiye gusubizwa mu miryango yarwo nyuma yo kujyanwa I Wawa ruvanywe ku mihanda aho rwakoraga ibikorwa bibi kubera ibiyobyabwenge.

Ubwo umwe muri bo witwa Kanisius yafataga ijambo,yashimiye ababyeyi bari aho kuko bari babahaye ikaze nanone mu muryango ndetse no mu karere ka Ngoma,nyuma yo guhemuka no kurangwa n’ibikorwa bibi.

Yavuze ko babajwe n’imyitwarire bari bafite bakinywa ibiyobyabwenge,ariko ko nanone bafashe ingamba zo kuba abantu bazima kandi bafite umugambi wo kubaka igihugu.

Bongeraho ko biteguye guteza imbere igihugu cyababyaye ndetse ko bagiye kuba umusemburo wo kwigisha bagenzi babo babisangiraga ngo babireke kuko ari bibi.

Yagize ati ”Babyeyi icyo twabizeza muri aka kanya ni uko  twahindutse rwose twebwe twari ba Sauli ubu  turi ba Paulo.Twabasabaga  ko mwadufasha gusobanurira abandi ko twahindutse kuko turumva dufite ipfunwe ry’uko twitwaraga.”

Uwari uhagarariye ababyeyi barerera I Wawa Phelicien  yabahumurije ababwira ko bagomba kurangwa n’impuhwe ndetse n’ubwitonzi kubo bahutaje mugihebaribarasaritswe n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati”Ntawe byashimisha kubona umwana we cyangwa uwincutiye aguma kuba mu mwanda cyangwa guta umutwe,mwumve ko societe mugiyemo yifuza kubabona uko muri uku.”

Uyu mubyeyi akomeza asaba abo bana kutagira ipfunwe ahubwo ko barangwa no gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe kuko aribyo bizabahesha agaciro kandi ko bagaharanira.

Umukozi w’akarere ushinzwe urubyiruko,umuco na sport ,Rutagengwa Jean Bosco , yijeje uru rubyiruko inkunga yo kubafasha kwiyubaka ndetse anaboneraho kubakangurira ko bagira koperative yabo kugirango leta ibe yabafasha mu mishinga bagira.

Muri uru rubyiruko rujyanwa I Wawa  ruba rurangwa n’imyitwarire mibi irimo kunywa ibiyobyabwenge ,ingeso mbi z’urugomo harimo n’ababa barahemutse kuburyo bwinshi bikaba ari nabyo bijya bibatera ipfunwe bumva ko societe itazi ko bahindutse.

I wawa ni ikigo kijyanwamo abana b’ inzererezi ,aho bajya bakiga imyuga nyuma y’igihe kirenga umwaka bahabwa n’andi masomo arimo indanga gaciro z’ umunyarwanda,uburere mboneragihugu n’ibindi kugirango bahinduke.

 

 

Tags: , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>