May 23, 2013

Rwanda | Ngoma: Abarimu baremeza ko ubuzima bugenda buba bwiza kubera koperative “umwarimu SACCO”

Posted on October 9, 2012 by in Umwarimu

Bamwe mubakora umwuga wo kwigisha baremeza ko koperative yo kuzigama “umwalimu sacco” hari byinshi yahinduye ku mibereho ya mwarimu mu kwiteza imbere.

Aba barezi bavuga ko  nubwo ubuzima bwa mwalimu butaragera ku ntera ishimishije,aho bageze ubu hatandukanye cyane na mbere batarashyiraho  koperative yabo ibafasha kubona inguzanyo.

Mukarenzaho Marie Grace  wigisha ku mashuri abanza ya Bitare mu karere ka Ngoma,yavuze ko perative umwarimu sacco  yakuye ymwarimu mubuzima bugoranye.

Yongeraho ko ubu buzima bwahindutse nyuma yuko hashyiriweho koperative yo kubitsa no kuguriza y’abalimu ariyo”umwalimu SACCO” none ubu bakaba bakora imishinga iciriritse ibyara inyungu ikabafasha.

Yagize ati”Njyewe mbona ubuzima bwa mwalimu bwarahindutse kuko iyi koperative ntiyari yarigeze ibaho,ni ukuvuga ko iyo ushatse inguzanyo urayibona byorooshye ubundi ugakora umushinga wawe.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise avuga ko umwarimu w’ikigihe ajyana n’iterambere,kandi ko ubu mwiterambere akataje.

Yagize ati”Mwarimu ni intore ni nkore neza bandebereho,ni urugero kandi arasobanutse kuko agendana n’iterambere n’ikoranabuhanga.Nasaba mwarimu kuba urugero rwiza.”

Zimwe muri gahunda zishyirwaho ngo ziteze imbere umwalimu mu gihe byakomeje kuvugwa ko ahabwa umushahara wintica ntikize.

Zimwe muri izo gahunda harimo  koperative yabashyiriweho ngo ibafashe kuzigama no kugurizwa ngo bakore imishinga”mwalimu SACCO”,ndetse no gushyirirwaho agahimbaza musyi ka buri kwezi.

Abarimu bavuga ko izi gahunda ari nziza ariko ko mwarimu akiri inyuma mu iterambere kubera umushahara muke.

 

 

Tags: , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>