Rwanda : Lycée de Rusumo yizihije umunsi ngarukamwaka bibutsa abanyeshuri kwitabira kwiga
Posted on October 11, 2012 by admin in Ibikorwa
Kuri uyu wa 09/10/2012,ikigo cy’amashuri cya Lycée de Rusumo giherereye mu karere ka Kirehe kizihije umunsi mukuru ngarukamwaka wa bazina mutagatifu w’iri shuri bakaba bavuga ko yari umuntu ukunda amashuri, bakaba ari nabyo baba bibutsa buri uko umwaka urangiye abana bahiga ngo batere ikirenge mu cye.
Ikigo cya Saint Jean Léonard (Lycée de Rusumo) giherereye mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe kikaba kizihije umunsi ngarukamwaka w’umutagatifu witiriwe iki kigo ariwe mutagatifu Yohani Léonard, nkuko umuyobozi w’ikigo cya Saint Jean Léonard (Lycée de Rusumo) Padiri Anicet Ndazigaruye abivuga ngo uyu ari umunsi ngarukamwaka bizihizaho umutagatifu wakundaga ishuri ikindi kandi ngo iri shuri barihaye iri zina babihereye ku mupadiri washinze iri shuri ariwe Padiri Léonard Nkurunziza akaba yararishinze afatanije n’ababyeyi batuye muri uyu murenge mu rwego rwo guteza imbere uburezi,umuyobozi w’iri shuri Padiri Anicet Ndazigaruye akaba avuga ko byari no muri gahunda yo kwereka umuyobozi mushya iri shuri kuko uyu mupadiri wariyoboraga yimukiye mu rwunge rw’amashuri rwa Kabare,iki kigo kikaba giherereye mu karere ka Ngoma.
Padiri Anicet Ndazigaruye yasimbuwe na Padiri Uwimana Napoleon kuri iki kigo cya Lycée de Rusumo,Anicet akaba akomeza yibutsa abana n’abarezi ko bagomba guharanira uburere bumeze neza batera imbere kandi bagakomeza guharanira kuba indashyikirwa,asaba ubufatanye mu nzego za Leta n’iza Kiriziya mu rwego rwo guteza imbere uburezi.
Emmanuel Mukerarugendo ni umwe mu babyeyi batangije iri shuri avuga ko baritangije bamaze kubona ko nta bantu bitabiraga kwiga amashuri yisumbuye,ubu bakaba bakora umunsi mukuru mu rwego rwo kwishimira ibyo bamaze kugeraho mu burezi babikesha iki kigo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamugari Uwamwiza Chantal yibukije abanyeshuri ko bagomba kubahiriza inshingano zabazanye batsinda neza,bagaharaira kwiga neza abibutsa ko bagomba gutegura amasomo yabo neza bagahorana ikinyabupfura barangwa no gutsinda.
Ikigo cya Saint Jean Léonard (Lycée de Rusumo) giherereye mu murenge wa Nyamugari akarere ka Kirehe kikaba cayarashinzwe mu mwaka wa 1999 kuri ubu gifite abanyeshuri 800.





