May 24, 2013

Rwanda : KWIGA BITUMA UMUNTU AGIRA UMUTIMA UTABARA

Posted on October 9, 2012 by in Imyitwarire

NYAGATARE: Umwana wiga n’utiga batandukaniye mu myifatire kuko mugihe uwiga atozwa urukundo no kubaha utiga we arangwa n’imyifatire mibi.

Ibi ni ibyemezwa n’ababyeyi bo mu mudugudu wa Kamasheka akagali ka Nyakagarama umurenge wa Rukomo,  ni nyuma y’aho kuri iki cyumweru tariki 7/10/2012 abanyeshuli bo mu mwaka wa 6 w’amashuli abanza ba GS Rurenge baramukiye mu gikorwa cyo gufasha mugenzi wabo warwaje umubyeyi n’umuvandimwe we.

Nk’uko byemezwa n’aba banyeshuli ngo n’ubundi basanzwe bafashanya ariko ngo byagera kuwahuye n’ikibazo bikaba akarusho. Muteteri Phionah umwe muri abo yemeza ko nk’abantu biga mu ishuli rimwe basenyera umugozi umwe ari nayo mpamvu bahisemo gufasha mugenzi wabo.

Umwariwase Diane wafashijwe na bagenzi be yatubwiye ko yari amaze igihe atiga kuko yari yarasigaye ku rugo mu gihe nyina yari arwaje musaza we ku bitaro bya Nyagatare wagonzwe na Moto. Kuri we ngo ntiyabona uko ashimira bagenzi be gusa agahamya ko bimwongereye imbaraga mu myigire ye. Aha agashimangira ko hari ingaruka mbi bagenzi be bamurinze nko gusonza no kureka ishuli.

Ibi kandi nibyo bishimangirwa na nyina umubyara, wemeza ko atakabashije guhingira urubyaro rwe kuko uretse kuba yari amaze igihe arwaje umwana we nawe aribwo yari akiva ku bitaro nyuma yo kubagwa mu nda. Ati: “nta mbaraga nari nagafashe zo gukora none abana barantabaye”. Uyu mubyeyi akomeza avuga ko urukundo rwagaragajwe n’aba banyeshuli rwakageze no kubantu bakuru nabo bakamenya gufashanya.

Iki gikorwa cy’urukundo kandi ngo cyatumye bamwe mu babyeyi bamenya akamaro ko kwiga, ari naho bahera bemeza ko bafashe ingamba zo kujya bashyira abana babo mu mashuli kuko ngo imyifatire y’Umwana wiga itandukanye cyane n’iy’utiga dore ko ngo mu gihe uwiga agaragazwa n’urukundo, kubaha no gufashanya utiga we aragwa n’imyifatire itari myiza.

Uretse gutera imbuto y’ibishyimbo na Soya ku buso bungana na kimwe cya kane cya hegitari, gusharira urutoki no kubumba amatafari y’inkarakara, aba banyeshuli kandi bashyikirije umunyeshuli mugenzi wabo inkunga bamugeneye irimo ibiro 40 by’ibishyimbo, 30 by’ibigori, 10 by’umuceri, 10 by’ifu y’igikoma n’ibiro 6 by’ubunyobwa. Kuri ibi kandi hiyongeraho n’amakaye 10, amakaramu yo kwandikisha 6 n’umwambaro, ndetse n’amafaranga y’urwanda 12500 yo kwishyurira umuryango we ubwisungane mu kwivuza.

 

 

Tags: , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>