May 19, 2013

Rwanda : Kuba imikino yo mu karere kacu itavugwa si uko tudakina – Bigirimana

Posted on October 5, 2012 by in Imikino

 Rutsiro  AmarushanwaUmuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu karere ka Rutsiro, bwana Bigirimana Anastase aratangaza ko muri ako karere imikino itasigaye inyuma, ikibazo kikaba ari uko batabona uburyo bayitangazamo kugira ngo imenyekane.

Zimwe mu ngero Bigirimana atanga zigaragaza ko imikino ihari ni imikino itandukanye iri kuba muri iyi minsi ihuza abana bafite imyaka iri munsi ya 17 bakina Football, Volleyball, basketball na Handball.

Mu mpera z’icyumweru gishize, hari abandi bitabiriye iyo gusiganwa ku maguru (athlétisme) ku rwego rw’intara. Ubu na bwo hari undi mwana wiga kuri G S Cyimbiri uzajya kurushanwa ku rwego rw’igihugu mu mivugo tariki ya 5 n’iya 6 /10/2012 mu mikino ya nyuma y’intore z’abarezi.

Si imikino y’abanyeshuri gusa, ahubwo n’andi makipe arakina kuko mu minsi ishize habaye imikino y’umuryango RPF inkotanyi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango umaze ushinzwe.

Icyakora imikino ntabwo iratera imbere cyane kubera ko nta bibuga biciriritse bafite kimwe n’ibindi byangombwa by’ibanze bikenerwa mu mikino nk’uko bisobanurwa na Bigiriimana Anastase, umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu karere ka Rutsiro.

Yagize ati :“Murabona ko ikibuga dufite hano kiri gukinirwamo volleyball, mu kanya ni na cyo dukiniramo Basketball. Nyamara iyo tuza kuba dufite ibibuga byinshi, volley iba irimo na Basket iri gukinwa ku buryo tutakererwa”.

Si henshi mu karere hagaragara bene ibi bibuga nibura bishobora gukinirwamo imikino ibiri. Mu karere haboneka ibibuga bitatu gusa bishobora kwifashishwa kandi bigasimburanywamo imikino yombi ya Volleyball na Basketball.

Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu karere ka Rutsiro ryifuza uwaritera inkunga mu bibuga.

Bigirimana ati :“N’ubwo twabona ikibuga kimwe cya Football, tukabona ikindi gishobora gukinirwaho Volleyball na Basketball ndetse tukabona n’icya Handball, tukabona n’inzira (piste) y’abakina umukino wo gusiganwa biruka n’amaguru( athlétisme) byatubera byiza”.

Uyu muyobozi yongeraho ko kuba nta bibuga bihagije ibigo by’amashuri bifite bituma abana batamenyera gukinira ku bibuga bimeze neza, bityo bagera hejuru mu marushanwa bakaba batsindwa kuko batabonye uburyo bwo kwitoreza ku bibuga byiza.

Amakipe atandukanye yo mu karere ka Rutsiro asanzwe yitabira imikino itandukanye yo ku rwego rw’intara ndetse n’iyo ku rwego rw’igihugu.  Mu mwaka ushize wa 2011, ikipe y’abakobwa y’akarere yabashije gutwara igikombe mu mukino wa Basketball  ku rwego rw’intara. Ni mu mikino yari yahuje abanyeshuri bigaga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun).

Imyaka ya 2007, 2009 na 2010 ni imyaka yamenyekanye nk’ibihe byiza by’ ikipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa biga muri Tronc Commun mu ishuri ryisumbuye rya Murunda, ku buryo muri iyo myaka babashije kwiharira ibikombe byose ku rwego rw’intara.

Icyakora nta makipe yo mu karere akunze kugera kure ku rwego rw’igihugu kuko akunze kuviramo muri ¼ bitewe n’uko batabashije kwitoza neza no kubona ibya ngombwa byose bakenera mu myitozo birimo cyane cyane ibibuga.

 

 

Tags: , , , , ,

Leave a Reply

Please fill the required box or you can’t comment at all. Please use kind words. Your e-mail address will not be published.

Gravatar is supported.

You can use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>