Rwanda : Ku myaka 26 amaze mu bwarimu arabyishimira agaha ubutumwa abagaya mwarimu
Posted on October 6, 2012 by admin in Umwarimu
Nyirabirori Léocadie umwarimu mu mashuri abanza, utuye mu murenge wa Cyanika, mu akarere ka Burera atangaza ko abasuzugura umwarimu nta nshingiro bafite kuko imyaka 26 amaze ari umwarimu bimufasha cyane we n’umuryango we akaba abyishimira.
Nyirabirori wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Gitaraga mu murenge wa Cyanika avuga ko usanga abaturanyi bamuseka bamubwira ko bamwihembera ngo kuko ahembwa amafaranga y’intica ntikize, nyamara we akababwira ko batabishobora.
Agira ati “…natwe turababwira tuti “ariko mwahemba mwarimu”, wampemba wenda ukwezi kumwe…noneho niba wahemba mwarimu uzampe umwana wawe mwigishe amasomo ya nimugoroba ndebe amezi uzampemba?”.
Akomeza avuga ko kuba mwarimu abyishimira cyane kuburyo yumva nta kandi kazi yakora uretse kwigisha. Yongera ho ko umurimo w’ubwarimu akora watumye abasha kurihira abana be batatu amashuri yisumbuye.
Nyirabirori ufite imyaka 48 y’amavuko ahembwa mu ntoki ze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 53. Ayo mafaranga atuma yibesha ho we n’umuryango we, ntibagire ikibazo kuburyo baburara. Ndetse ngo n’aho atuye usanga bamwubaha kuko hari icyo arusha abaturanyi nk’uko abivuga.
Agira ati “…ngera ahantu banyindika (bamukopa) ariko we (utari mwarimu) ntibashobora kumwindika kubera ko banyizera bati “azatinda kutwishyura ariko azaza amafaranga azaboneka”.
Akomeza abwira abarimu bagenzi be ndetse n’abandi bantu muri rusange bannyega mwarimu ko bakwiye gukunda umurimo uwo ari wo wose ubahesha icyabagirira akamaro.
Uko yatangiwe umurimo w’ubwarimu
Nyirabirori Léacadie yatangiye kwigisha mu mashuri abanza mu mwaka wa 1986. Icyo gihe yigishaga atarabyigiye ahubwo yarize amashuri bitaga aya “Familiale”, aho bamuhembaga amafaanga y’u Rwanda 7000.
Akomeza avuga ko nyuma yaje kujya kwiga amashuri abiri muyisumbuye ayarangiza afite impamyabushobozi ya A3 mu mwaka wa 1993. Kuva icyo gihe kugeza mbere y’umwaka wa 2003 yakoreshaga iyo mpamyabumenyi bamuhemba ibihumbi 16.
Mu mwaka wa 2003 nibwo yaje kubona impamyabumenyi ya A2 mu bijyanye no kwigisha maze atangira guhembwa umushaha utubutse kandi umutunze nk’uko abitangaza.
Akomeza avuga ko n’ubwo ari gusatira iza bukuru yumva yakomeza kwiga kandi agakomeza kwigisha kuko abikunda.
Tariki ya 05/10/ buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe “Mwarimu”. Ubwo abarimu bo mu murenge wa Cyanika bizihizaga uwo umunsi, hahembwe abarimu babaye indashyikirwa mu myigishirize. Muri abo harimo na Nyirabirori Léacadie.




